Guverinoma ya Tchad yatangaje ko muri iki Gihugu bakiriye abasirikare 320 bo muri Sudani bahunze imirwano mu Gihugu cyabo bambuka umupaka binjira muri Tchad, bafite n’intwaro zabo.
Ibi byemejwe na Minisitiri w’Ingabo wa Tchad, General Daoud Yaya Brahim kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2023, wagize ati “bose bitwaje intwaro kandi baracumbikiwe.”
Gen Daoud Yaya Brahim yatangaje ko abasirikare 320 bo muri Sudani, basanzwe ari abakomando bagize itsinda iritabara aho rukomeye rizwi nka FSR (Forces de Soutien Rapide).
Yagize ati “Binjiye ku butaka bwacu, bose bitwaje intwaro, barazamburwa. Bishyikiriza ingabo zacu.
Kuva ku wa Gatandatu, abasivili barenga 270 bamaze kwicwa muri iyi mirwano ihanganishije impande z’abajenerali bayoboye iki Gihugu, kubera ibyo batumvikanaho.
Iyi mirwano yo muri Sudani yatumye hari abaturage benshi bava mu byabo barahunga, mu gihe abandi basabwe kuguma mu nzu zabo.
RWANDATRIBUNE.COM