Umutwe wa FDLR washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ukaba urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa DRC, wongeye kugaragza ko ugifite umugambi wo gushoza intamba ku Rwanda.
Ni ibikubiye mu Ijambo rya Lt Gn Byiringiro Victoire Rumuri Perezida wa FDLR, aheruka kugeza kubo yise “Abacunguzi ba FDLR n’abandi bose bayishyigikiye , kuwa kuwa 18 Mata 2023.
Muri iri jambo, Lt Gen Byiringiro Victoire yasabye Impunzi z’Abanyarwana ziri muri DRC n’ahandi ku Isi, guhaguruka zikarwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda zivuye inyuma, mucyo yise “Kwitabara batagomba kugira uwo ariwe wese basabira uburenganzira”
Lt Gen Byiringiro Victoire, yakomeje avuga ko Abashyigikiye FDLR batagomba gushyidikanya mu kwifatanya n’uyu mutwe no kuwutera inkunga.
ati:” Abakijijinganya n’abagishidikanya ni muhagauruke muze mufatanye n’Abandi muri uru rugamba, kugirango ushaka kugira icyo yafasha Abanyarwanda b’impunzi, azabone aho ahera .Akimuhana kaza imvura ihise kandi abashize hamwe nta kibananira.”
Lt Gen Byiringiro Victoire ,yakomeje avuga ko ashimira abari kwitanga bose barimo abavugira FDLR hirya no hino ku Isi n’abayitera inkunga , yongeraho ko ibikowa byabo”bizatanga umusaruro mu minsi ya vuba ,bitewe n’uko muri iyi minsi impinduka mu mitekerereze , imikorere na politiki mpuzamahanga bigenda byigaragaza.
Lt Gen Byiringiro Victoire, avuga ko muri iyiminsi mu nzego zose za FDLR hari gukorwa amavugurura haba mu mikorere, itumanaho n’ib indi ,kugirango izo mpunziduka zibyazwe umusaruro ujyanye n’umurongo , gahunda na politiki bya FDLR , aribyo gucyura impunzi no gushyiraho ubundi butegetsi mu Rwanda.
Yokomeje avuga ko kwirwanaho no no kwitabara ,ari uburenganzira bwa FDLR /FOCA n’bafatanyabikorwa bayo ndetse ko ntawe bagomba kubisabira uruhushya.
Ati’’Nimushyiruke ubwoba rero muhaguruke mukenyere, kuko arugamba ari rurerure kandi nti rworoshye gusa twizeye intsinzi kuko turwanira ukuri.”
Lt Gen Byiringiro Victoire , atangaje ibi mu gihe hashize iminsi Guverinima ya DRC ivugwaho gukorana bya hafi na FDLR/FOCA mu rugamba ihanganyemo na M23 ndetse FARDC ikaba ikomeje kurundira intwaro n’amasasu uyu mutwe .
Hari amakuru avuga ko Guverinoma ya DRC , yasabye FDLR kuyifasha kurwanya M23 maze nayo iyemera kuzafasha uyu mutwe no kuwushyigikira gutera u Rwanda ugafata ubutegetsi .
Perezi Felix Tshisekedi, aheruka gutangazako u Rwanda rugomba kugirana ibiganiro n’umutwe wa FDLR , ibintu Leta y’u Rwanda idakozwa ivuga ko itaganira n’umutwe washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abattsi 1994 .
Georges Nzongola intumwa ya DRC mu muryango w’Abibumbye(ONU) ,aheruka gutangaza ko DR Congo idashobora ndsetse idateze kugirana ibiganiro na M23 ,bitewe n’uko u Rwanda narwo rwanze kubigirana n’umutwe wa FDLR.
hari kandi imvugo za banwe mu banyapolitiki bo muri DRC ,zikomeje gusaba Guverinoma y’iki gihugu gutangaza intamba yeruye ku Rwanda , ibintu bikomej gufatwa nk’ubushotoranyi .
Claude HATEGEKIMANA