Mu mpera z’umwaka ushize wa 2022 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nib wo inyeshyamba za M23 zongeye kubura intwaro zihangana n’ingabo za Leta y’igihugu cyabo ku mugaragaro, iyi ntambara ninayo yasize abasivile bo mu gace ka Kishishe na Bambo muri Teritwari ya Rutchuru basaga 170 bahaburiye ubuzima.
Nk’uko bikunze kuvugwa aba basivire ngo bishwe n’abantu batamenyekanye kuko bamwe mu bategetsi baLeta ya Congo bashinja inyeshyamba za M23 kuba aribo bakoze iri bara, mugihe izi nyeshyamba nazo zishinja ingabo za Leta kuba arizo zakoze ayo mahano kugira ngo zibasige icyasha.
Iperereza ryakozwe n’abo mu muryango mpuzamaanga ushinzwe kugarura amahoro naryo nti ryigeze ritanga igisubizo nyacyo kuko abarikoze bemeza ko batigeze bagera ahabereye ibi ngo kuko hari hageze mu maboko y’inyeshyamba za M23, bakemeza ko ibyo bo banditse babimenye bari gukorera mu kigo cya gisirikare cy’ingabo za Leta cyari hafi aho.
Nyuma y’iyi raporo abaenshi mu bayisomye nabo batangiye kuyikemanga ndetse batangira kwibaza uzabazwa ubwicanyi bwakorewe muri utu duce twa Kishishe na Bambo mu gihe n’uwakoze iperereza yaba yaribanze ku ruhande rumwe kandi yagombaga kwigerera ahabereye ibyo.
Ingabo za Leta kenshi zashinje inyeshyamba za M23 kuba arizo zakoze ubu bwicanyi mu gihe, zari zihageze, nyamara izi nyeshyamba nazo zagaragaje ko ubu bwicanyi bwakozwe n’ingabo za Leta zifatanije n’imitwe y’inyeshyamba zifatanya nabo mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Ubu bwicanyi bivugwa ko bwakozwe hagati yo kuwa 29 na 30 Ugushyingo 2022, bamwe bemeza ko bwaguyemo abarenga 170 mu gihe abandi bemeza ko uyu mubare abawutangaje bazana mo gukabya ngo cyane ko abatangaje iyo mibare batigeze bagera ahabereye ubwo bwicanyi, ndetse hari n’abavuga ko abapfuye batarenze 17, ugasanga rero bikomeza gutera urujijo mu bantu.
Icyakora imbaga nyamwinshi ikomeza yibaza mu byukuri uzabazwa ubu bwicanyi hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta ya Kinshasa kuko iteka bose bitana ba mwana, kandi buri wese yasobanura ukabona ari mu kuri.
Ninde mu byukuri uzabazwa amaraso y’inzirakarengane zatikiriye Kishishe na Bambo hagati y’abayobozi b’ingabo za M23 nabayobozi ba Leta ya Congo?