Birabugwa ko hari inyeshyamba z’imitwe yitwaje intwaro yiyemeje gufasha FARDC, zikihishe mu bice bimwe byarekuwe na M23, aho umwe muri zo yafashwe.
Kuva urugamba rwa FARDC na M23 rwakubura, hari imitwe yitwaje intwaro yiyemeje gufasha igisirikare cya Leta, ariko Guverinoma ya Congo ibanza kubihakana, ariko nyuma iza kubyemera ku mugaragaro ko izo nyeshyamba ari Abanyekongo biyemeje kurwana ku Gihugu cyabo.
Gusa ibi byatangazwaga na Guverinoma ya Congo byasaga nk’amatakirangohi, kuko muri iyi mitwe harimo n’uwa FDLR ugizwe n’Abanyarwanda barimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
FARDC kandi yageze aho inifashisha abacanshuro bo mu itsinda rya Wagner Group ry’Abarusiya, banagaragaye ku rugamba ariko na bo bakagenda bagaragaza imbara nke imbere ya M23.
Kuri ubu haravugwa ko hari bamwe mu barwanyi b’iyi kitwe ifasha FARDC bakiri mu bice byarekuwe n’umutwe wa M23, aho byatangajwe ko hari abari mu kibaya kizwi nka Kibaya, cyegereye Bunagana.
Uwatanze amakuru kuri aba barwanyi bakomeje kwihisha muri ibyo bice, yavuze ko umwe muri bo yafashwe n’ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Umutwe wa M23 ujya kurekura ibice wari warafashe, wagendaga ubanje gutanga ubutumwa ko nta musirikare wa FARDC cyangwa umurwanyi w’umwe mu mitwe ifasha iki Gisirikare, wemerewe kuhakandagiza ikirenge.
RWANDATRIBUNE.COM