Ingabo za EAC ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasira bwa DRC, zabwiwe ko niba zititeguye kurwanya M23, zitagomba no kongererwa igihe(Manda) mu butumwa zimazemo igihe muri iki gihugu.
Ni ibyatangajwe na Jackson Kitambala umuhuzabikorwa wa Komite y’Abalayiki I Goma CLC(Comite Laic de Coordination), wasabye guverinoma ya DRC kutibeshya ngo yemere kongera igihe cy’ubutumwa bw’ Ingabo z’Umuryango wa EAC ziri mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Ati:” Niba Ingabo z’Umuryango wa EAC zidashaka kurwanya M23 nk’uko Abanye congo babyifuza, ntizigomba kongererwa manda mu butumwa bwazo hano muri DRC , ahubwo zagakwiye guhambirizwa zigasubira mu bihugu zaturutsemo”
Jackson Kitambala, yakomeje avugako Ingabo z’Umuryango wa EAC ziri mu burasirazuba bwa DRC zikomeje guteza urujijo ndetse ko batazishyira amakenga.
Yongeyeho ko mu gihe Ingabo za EAC zakongerwa igihe, FARDC nayo igomba kwemererwa bidasubirwaho kujya mu bugenzuzi bw’uduce M23 iri kurekura, igafatanya niza EAC kurinda umutekano muri utwo duce bitaba ibyo nazo zigahambirizwa.
Manda ya mbere y’ingabo za EAC muri DRC yarangiye muri Gashyantare 2023, gusa kubera imirwano yari imeze nabi hagati ya M23 na FARDC muri icyo gihe, hasabwe ko izo ngabo zaba zihagumye kugirango imirwano ibanze ihoshye maze higwe niba zigomba kongererwa igihe cyangwa zigomba gutaha.
Inama y’Abaminisitiri b’Ingabo z’ Ibihugu bigize Umuryango wa EAC yagombaga guteranira i Goma kuwa 19 Mata 2023 yasubitswe ikitaraganya, mu gihe byari byitezwe ko yagombaga kwigirwamo ibyo izo ngabo zimaze kugeraho kuva zagera muri DRC no gusuzuma niba zigomba kongererwa igihe mu butumwa zirimo bugamije kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.
Guverinoma ya DRC , yari yagaragaje ko yifuza ko Ingabo z’Umuryango wa EAC ziri mu burasirazuba bwa DRC , zakongererwa amezi 3 kugirango M23 irangize kurekura uduce twose yigaruriye muri Rutshuru, Masisi na Nyiragongo .
Claude HATEGEKIMANA