Mu gihe intambara ikomeje gukaza umurego hagati y’igihugu cy’Uburusiya na Ukraine, Umuhungu w’umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’Uburusiya Dmitry Peskov,yatangake ko yamaze kwinjira muri Wagner Groupe ndetse akaba amaze amezi argera kuri 6 muri Ukraine.
umuvugizi w’ibiro Kremlin bya perezida w’Uburusiya, yatangaje ko yakoreye Wagner Group muri Ukraine mu gihe cy’amezi hafi atandatu.
Uyu muhungu w’umuvugizi wa Kremlin, Nikolai Peskov yabitangaje agira ati “Zari inshingano zanjye, gutabara, sinashoboraga kwicara gusa ngo ndebere inshuti zanjye zijya hariya”.
Wagner yitwa kompanyi ya gisirikare yigenga mu Burusiya ariko ubu ivugwa ko ifite n’amashami mu mahanga kandi ishinjwa ibyaha muri Ukraine.
Yinjije muri yo abantu ibihumbi bari bafungiye mu Burusiya nyuma yo gutsindwa kwa hato na hato ku rugamba.
Mu makuru dukesha BBC, ngo ntibabashije kugenzura neza niba ibyo avuga ko yagiye muri Wagner ari byo, kuko Wagner ifite abarwanyi barwanye intambara zikomeye cyane zimaze amezi i Bakhmut.
Ntibisanzwe ko umwana w’umuntu ukomeye mu Burusiya ahitamo kujya muri iri tsinda benshi bagiye mu mahanga birinda gushyirwa mu gisirikare gisanzwe.
Nikolai Peskov azwi kandi nka Nikolai Choles, avuga neza Icyongereza, nyuma y’uko yamaze imyaka myinshi y’ubuto bwe i Londres. Yakoze nk’umunyamakuru wo mu mahanga w’ikigo cya leta cy’itangazamakuru RT. Uyu mwana na se bombi bari ku rutonde rw’abafatiwe ibihano na Amerika.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru Komsomolskaya Pravda gishyigikiye leta, yavuze ko cyari icyemezo cye bwite kwinjira muri Wagner, ariko ko atari azi uko azabigenza, ati “ nitabaje Data mugisha inama nawe abimfashamo”.
Yavuze ko yakoresheje indangamuntu itari yo kugira ngo bagenzi be muri Wagner batamenya aho ahuriye na Kremlin. Ntabwo yavuze izina yakoreshaga kuko avuga ko ashobora kuzongera akarikoresha.
Ibi Nikolai Peskov avuga bihuriranye n’umugambi mushya wo kwinjiza abantu mu gisirikare, aho leta irimo gushishikariza abagabo gukora gutabarira igihugu muri iyi ntambara ya Ukraine.
Abagabo ibihumbi za mirongo bahunze Uburusiya muri Nzeri banga kwinjizwa mu gisirikare, nyuma y’uko Perezida Vladimir Putin atangaje umugambi wo kwinjiza abantu ibihumbi amagana mu ngabo.
Nikolai Peskov ntiyatangaje aho yarwanye neza muri iyi ntambara Uburusiya bwita ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare muri Ukraine.
Gusa Yevgeny Prigozhin ukuriye umutwe wa Wagner, we yatanze amakuru arenzeho, abwira ibinyamakuru byo mu Burusiya.
Yavuze ko nyuma yo kwinjira muri iri tsinda ku nyandiko zitari ukuri, uyu muhungu w’umuvugizi wa Putin yamaze ibyumweru bitatu mu myitozo.
Ati “Nyuma y’ibyo, yerekeje i Luhansk, aho byari bikenewe kongera itsinda ry’abarashisha za muzinga. Prigozhin yavuze ko uyu mugabo yerekanye umurava n’ubutwari, kimwe n’abandi bose.
Nk’uko Prigozhin yabivuze, umuvugizi wa Kremlin Dmitry Peskov yamusabye gufata umuhungu we nk’undi murashi usanzwe.
Nikolai Peskov yavuze ko yahawe umudari w’ubutwari muri uyu mwaka nyuma y’ibyo we n’itsinda rye bagezeho.
Iyi ntambara imaze 2 kuko yatangaiye kuwa 24 Gashyantare 2022, ikaba yaragize ingaruka nyinshi mubihugu bitandukanye cyane cyane ibyo muri Afurika.
Uwineza Adeline