Abanye congo bashigikiye Ubutegetsi bakomeje kwibasira Gen Jeff Nyagah Umugaba mukuru w’Ingabo za EAC ziri mu burasirazuba bwa DRC, aho bamugereranya nk’umufatanyabikorwa cyangwa se umuvugizi wa M23.
Ni nyuma yaho Gen Jeff, Nyaga, atangaje ko abavuga ko M23 itari gusubira inyuma, ari abashaka gusubiza ibintu irudubi, mu gihe we yemeza ko M23 imaze kurekure uduce twinshi muri Teritwari ya Masisi na Rutshuru ndetse ko uyu mutwe, uri kubahiriza ibyo usabwa byose n’imyanzuro ya Luanda na Nairobi.
Gen Nyagah, yakomeje avuga ko n’umwo M23 iri gusubira Inyuma adashigikiye ko Abarwanyi bayo bajya kuba mu gace ka Sabyinyo.
K’urundi ruhande, Abashigikiye Ubutgetsi bwa Perezida Tshisekedi barimo Depite Alexis Bahunga na
Hilaire Kasusa Kikobya ,Bavuga ko Gen Nyagah ntaho ataniye n’umufatanyabikorwa cyangwa se umuvugizi wa M23, ngo kuko imyitwarire ye kuva yagera muri DRC, igaragaza kubogamira bikomeye ku mutwe wa M23.
Ati:” Uyu mu Jenerari ntaho ataniye n’umufatanyabikorwa cyangwa se umuvugizi wa M23. Bigararira mu myitwarire n’amagambo ye kuva yagera muri DRC.”
Bongeyeho ko,” Umugaba mukuru w’Ingabo za EAC, ariwe wahawe misiyo yo gufasha M23 gukora Balkanisation mu burasirazuba bwa DRC, inshingano bavuga ko yahawe n’ibihugu byo mu karere batigeze batangaza amazina byeruye.
Kimwe n’abandi Banye congo bashyigikiye Ubutegetsi , bavuga ko uyu mushinga ,”Gen Nyagah ari kuwushyira mu bikorwa binyuze mu kunaniza Kinshasa kwemera ibiganiro na M23 ndetse ko ikigamijwe, ari ugucengera inzego za Politiki na gisirikare za DR Congo.”
K’urundi ruhande, Gen Jeff Nyagah mu kiganiro n’itangazamakuru kuwa 22 Mata 2023, yavuze ko Ingabo za EAC ayoboye, ziri mu burasirazuba bwa DRC kugirango zibungabunge amahoro n’umutekano ndetse ko nta Balkanisation izaba muri DRC bigizwemo uruhare n’Ingabo z’Umuryango wa EAC.
Gen Nyagah, yongeyeho ko abashinja Ingabo za EAC gukorana na M23 bibeshya , kuko banakorana n’Ingabo za FARDC ndetse ko nta ruhande zibogamiraho.
Yongeye ho ko FARDC izemerwa kujya mu duce M23 igenzura, mu gihe byaba byemejwe n’Abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango wa EAC , yongeraho ko ubu bidashoboka kuko FARDC itaremerwa kugenzura utwo duce.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com