Amashuri yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amaze iminsi yibasirwa n’inkongi ku buryo butumvikana, gusa nti byagumye mu mashuri gusa kuko kugeza ubu iyi nkongi yibasiye na Gereza ya Bukavu, icumbikiye amagana y’abanye Congo.
Iyi gereza yafashwe n’inkongi, irimo abarenga 700 bacumbikiwe mo, kuburyo bivugwa ko niba nta butabazi bubayeho ishobora kugwa mo benshi.
Iyi gereza yafashwe n’inkongi kumanya y’ihangu kuburyo n’umuhanda unyura imbere yayo umuriro wari wawufunze.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru nta makuru y’abari bayikomerekeyemo cyangwa se bayiguyemo kubera iyi nkongi yibasiye iyi gereza.
Kugeza ubu ikiri gutera izi nkongi z’amayobera nti kiramenyekana dore ko iyi gereza ihiye nyuma y’ishuri ry’abana riherutse gufatwa n’inkongi mu minsi mike ishize, ariko ku bw’amahirwe ntihagire n’umwe uyigwamo.
Umuhoza Yves