Imirwano ikomeye ikomeje guca ibintu muri Sudani aho ingabo z’iki gihugu zihanganye n’inyeragutabara zo muri iki gihugu n’ubundi, iyi mirwano kandi ikaba yarageze no kuri Gereza ya Kober mu murwa mukuru Khartoum, ahari hafungiye uwahoze ari Perezida Omar al-Bashir hamwe n’abo bareganwa ibyaha byakorewe muri Darfur.
Uyu munya Politiki hamwe n’abo bari kumwe ku butegetsi mugihe kigera kumyaka 30 yamaze ategeka iki gihugu bashinjwa ibyaha bikomeye birimo na Jenoside yakorewe abaturage bo muri Darfur. Uyu mugabo yayoboye iki gihugu imyaka 30 hanyuma aza guhirikwa kubutegetsi n’igisirikare muri 2019
Bashir yari amaze igihe afungiye muri gereza mu Murwa Mukuru Khartoum ariko buri ruhande mu barwana rumaze iminsi rwitana bamwana kubyerekeranye n’aho yaba aherereye..
Hari abavuga ko ari ahantu hizewe kandi hacungiwe umutekano mu gihe abandi bavuga ko ashobora kuba yaratorokeshejwe.
Bashir Ni umwe mu bashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ku byaha bya Jenoside ashinjwa byakorewe muri Darfur mu myaka 20 ishize.
We n’abandi bayobozi bashinjwa ubwicanyi, bari bamaze igihe bafungiwe muri gereza ya Kober, kubera ko Sudani yanze kubashyikiriza ICC.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo imirwano yageze mu gace Bashir afungiwemo, ari nabwo hatangiraga kwibazwa ku mutekano we.
Umwe mu basirikare ba Sudani yabwiye The Associated Press ko Bashir n’abandi basirikare babiri bahoze bakomeye ku butegetsi bwe ndetse bashinjwa uruhare mu kibazo cya Darfur, bimuriwe ahantu hizewe hakorerwa ubuvuzi bwa gisirikare i Khartoum, kugira ngo barindirwe umutekano.Igisirikare cya Sudani cyashinje ingabo za RSF kurasa kuri iyo gereza Bashir afungiyemo, abo bavuga ko barekuye imfungwa ndetse bakanasahura.
RSF yahise ibihakana, ivuga ko igisirikare cya Leta aricyo cyarekuye imfungwa kikazimurira ahandi hantu, kugira ngo kibone uko kigarura Bashir ku butegetsi.
Uyu mugabo yari afunganye na bamwe mubafashwe nyuma y’ihirikwa kubutegetsi bwe muri 2019 barimo n’abakatiwe igihano cy’urupfu.
Usibye ko iki gihugu cyanze gutanga aba banyapolitiki bashinjwa ibyaha bikomeye byari biteganijwe ko harimo benshi badshobora gukatirwa urwo gupfa.
Umuhoza Yves