Mu myigaragambyo yabaye mu gihugu cy’Ubufarasa yo kwamagana ivugururwa rya Pasiyo , havutsemo imvururu zahuje abigaragambyaga n’abapolisi bituma umwe mu bigaragambyaga ahharasirwa ndetse bimuvira mo n’ikibazo cyo kwangirika udusabo tw’intanga.
Uyu mugabo yarashwe mu kibero kuri uyu wa 24 Mata ahagana mu masaa kumi n’imwe z’umugoroba ubwo urugendo rwabo rw’uwo munsi rwendaga kugera ku musozo.
Kuri uyu wa 25 Mata urukiko rwahise ruterana , ubushinjacyaha bwa Nantes bwemeje ko uyu mugabo yakubiswe akangirika udusabo tw’intanga, ariko ko yajyanywe kwa muganga.
Usibye uru rubanza, abandi bagabo babiri buri wese yahahuriye n’uruva gusenya kuko nabo bahagiriye ikibazo nk’icya mugenzi wabo uretse k obo batarashwe.
Uwa mbere ni umusore w’imyaka 26, wahuye n’uruva gusenya ubwo umupolisi mu gihe cy’imyigaragambyo yabereye i Paris ku ya 19 Mata, yakubiswe akangirika mu bugabo, mu gihe uwa kabiri, w’imyaka 22 na we yakubiswe n’amasasu,bikamuviramo gutakaza udusabo tw’intanga.
Uwineza Adeline