Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yamaganiye ikure itangazo riherutse kwitirirwa M23, ryasohotse mu izina rye, ivuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Lawrence Kanyuka yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata 2023, yamaganira kure iby’iryo tangazo.
Muri ubu butumwa bwe, Lawrence Kanyuka avuga ko icyo kinyoma kigaragaza ubutegetsi bw’igitugu, buhimba ibinyoma bugamije gusibira amayira umutwe wa M23.
Muri ubu butumwa Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yakomeje agira ati “Ni ibihimbano byageretswe kuri M23.Itangazo rigenewe abanyamakuru riheruka gukwirakwiza ririho umukono wanjye ni ikinyoma cyambaye ubusa.”
Lawrence Kanyuka asoza avuga ko ubutegetsi bwa Congo, bidatinze buzabona ingaruka zo guhimba aya makuru, buyagereka kuri M23.
Ubutegetsi bwa Congo kandi buherutse kugereka kuri M23, imfu z’abantu barenga 60 baherutse gusangwa barapfuye mu bice binyuranye byo muri iyi Sheferi ya Bwito, birimo agace ka Kashali n’aka Kazaroho muri Teritwari ya Rutshuru.
RWANDATRIBUNE.COM
Ubwose ko udasobanuye iryo tangazo iryo ariryo twebwe turarizi