Imirwano yongeye kwibasira Sudani nyuma y’agahenge k’amasaha macye impande zihanganye zari zatanze, ariko buri ruhande rugashinja urundi kuba arirwo rwatangije imirwano.
Ibi ngibi bari kubivuga buri wese ashinja mugenzi we kwica amasezerano yo guhagarika intambara gusa ibi ntibibuza abaturage b’inzira karengane gutikirira muri iyi ntambara.
Ayo masezerano yagombaga kurangira kuri uyu wa 30 Mata, bikaba ari no ku cyumweru cya gatatu hatangiye ubu bushyamirane bumaze no kuba intambara y’igihugu cyose ndetse ikaba itangiye kugira ingaruka kubihugu byinshi.
Hashize ibyumweru bibiri ingabo za leta ya Sudani ziyobowe na General Abdul Fattah al-Burhan n’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) uyobowe na General Mohamed Hamdan Dagalo, batanye mu mitwe mu ntambara yo kurwanira ubutegetsi muri icyo gihugu.
Amasezerano yo guhagarika intambara by’agateganyo yarangiye kuri uyu wa 30 Mata saa 10h00 za nijoro ku isaaha yo muri Sudani, imirwano ihita yongera kubura.
Abantu babarirwa muri 500 bamaze kugwa muri iyi ntambara, ababarirwa mu bihumbi bayikomerekeyemo mu gihe abandi batagira ingano bavanywe mu byabo.
Ni mugihe igisirikare cya Sudan cyatangaje ko cyashwanyaguje imodoka z’intambara z’umutwe wa Rapid Support Forces urwanya leta.
Uwo mutwe ukaba washinje leta kuwuteraho ibitero ikoresheje indege z’intambara n’ibisasu bya rutura biremereye mu karere umurwa mukuru wa Khartoum uherereyemo.
N’ubwo bimeze gutyo ariko abaturage bo bakomeje guhunga berekeza mu bihugu bitandukanye bituranye na Sudani.