Umutwe wa M23 wahakaniye kure ibirego iherutse kwegekwaho ko yishe abasivile 60, yihanangiriza umunyamakuru wanditse iyi nkuru yuzuyemo progaganda idashishoza.
Ku wa 26 Mata nibwo ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko habonetse imibiri 60 mu gace ka Bwito, by’umwihariko mu duce twa Kashali na Kazaroho muri teritwari ya Rutshuru, mu ntara ya Kivu y’Amajyuaruguru.
Ubuyobozi mu nzego za Leta bwatangaje ko abo bantu bishwe hagati ya tariki 20 na 25 Mata, n’abarwanyi b’umutwe wa M23 baturutse i Mabenga mu bilometero 100 uvuye mu mujyi wa Goma.
Mu itangazo umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka yasohoye kuri uyu wa Mbere yavuze ko ntaho uhuriye n’ubu bwicanyi bwakorewe aba basivile
Yakomeje avuga ngo birazwi kandi byaranditse henshi ko muri Kazaroho hari ibirindiro bisaga icumi bya FDLR biyoborwa na Colonel Sirkof Kazaroho, Rutare na Kirama ni indiri ya FDLR.
Yakomeje avuga ko ibice byatangajwe biri imbere muri Pariki ya Virunga, aho FDLR itema ibiti ndetse yanahinze ibigori n’indi myaka ku buryo abanye-Congo babakodesha imirima yo guhinga.
Yakomeje ati “Twifuza kumenya ahantu abaturage bivugwa ko bishwe baturutse, kubera ko ibyo bice bivugwa biherereye muri pariki, ntabwo bituwe.”
Icyakora, Guverinoma ivuga ko mu bihe by’ihinga, abaturage bimukira muri biriya bice ku bwinshi ngo kuko bahakorera ubuhinzi.
Umutwe wa M23 uvuga ko wahisemo kubahiriza ibyasabwe n’abayobozi b’akarere ubundi byagombaga kurangizwa n’ibiganiro by’impande zombi.
Uyu mutwe wa M23 uvuga ko wakomeje guhagarika imirwano nubwo Ingabo za Leta ya Congo zitahwemye kubagabaho ibitero.
Ingabo za Leta ngo zigenda zijya mu duce uyu mutwe urekura, ukaduharira Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACRF. Ngo zikoresha utwo duce mu kugaba ibitero kuri M23, gukora ubwicanyi bw’abasivili bwagambiriwe gusahura no kwangiza imitungo y’abaturage bamwe batuye murutwo duce.
Jessica MUKARUTESI
RWANDATRIBUNE.COM