Nyuma y’iyegura rya Maj Gen Jeff Nyagah wayoboraga ingabo za EAC ziri mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umutwe wa M23 uvuga ko kimwe mu byatumye afata iki cyemezo, ari ukwanga gukuma mu mabi y’igisirikare cya FARDC bakoranaga, kuko yiboneye amarorerwa gikora, kandi we akaba ari Umusirikare ugendera mu nzira nzima, akaba atabasha kubyihanganira.
Iyegura rya Major General Jeff Nyagah ryavuzwe mu cyumweru gishize, nubwo ibaruwa y’ubwegure bwe byagaragaye ko yanditswe tariki 21 Mata 2023.
Mu kiganiro kihariye Rwandatribune yagiranye n’Umuvugizi Wungirije wa M23, Canisus Munyarugerero, yavuze ko kimwe mu byatumye General Nyagah yegura, ari amarororwa yabonyanye igisirikare cya Congo bagombaga gukora.
Yagize ati “General Nyagah ni umugabo uri juste, ni umugabo w’umunyakuri, General Nyagah ni ingabo yatojwe by’ukuri igendera ku murongo, ahubwo icyamutangaje, ni uko ibyo twavugaga byose twerekana ububi bwa FARDC, twerekana imyitwarire idahwitse ya FARDC. FARDC iranyaga, FARDC irica, ifata ku ngufu, nta bibi na bimwe idakora ahubwo kuyibarizaho ibyiza byaba ari ishyano.”
Canisius akomeza avuga ko ibi byose bibi bya FARDC, ari byo byatumye General Nyagah, afata icyemezo cyo gusezera kuko atashoboraga gukomeza kubona ayo mahano yaje asanga.
Ati “Nyagah yasanze rero we atagomba gutura mu mwanda kuko ni umugabo w’umunyakuri.”
Canisius yakomeje asaba uwasimbuye General Nyagah, kurangwa n’indangagaciro ziranga uwo asimbuye, agakomeza kwanga ikibi, kandi ko afite icyizere ko na we ari ko azitwara.
Ati “Icyo nsaba uyu mugabo basimburanye ni uko agomba kuba Juste nka we kuko na we icyo nzi cyo ni uko bose batojwe n’Igihugu kimwe, ariko FARDC ni umwanda, ni potopoto.”
Mu ibaruwa yanditswe na Gen Nyagah y’ubwegure bwe, yagaragaje ko yananijwe cyane, kuba yagera muri ubu butumwa muri Congo, kuko yakomeje guhohoterwa ndetse urugo rwe rugasa nk’urugabweho igitero, bikanatuma yimuka aho yari atuye.
RWANDATRIBUNE.COM
Azarase izo nterahamwe