Biteganyijwe ko Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, azajya i Bujumbura mu Burundi muri iki cyumweru, ajyanywe n’ibibazo by’umutekano bikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni nyuma y’uko ibibazo by’umutekano mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikomeje kuba agatereranzamba, aho ubu noneho bigiye kwinjirwamo n’uyu muyobozi w’Umuryango ukomeye ku Isi.
Ibi byatangajwe n’Ishami ry’Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Abibumbye mu karere k’Ibiyaga Bigari, rivuga ko mu Burundi hazateranira Inama yo ku rwego rwo hejuru y’akarere yiswe ROM (Regional Oversight Mechanism).
Iyi nama iziga ku bibazo by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu karere.
Iri tangazo ry’Ishami ry’Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Abibumbye mu karere k’Ibiyaga Bigari, rivuga ko António Guterres azagera i Bujumbura ku wa Gatanu tariki 05 Gicurasi 2023, mu gihe iyo nama azaba yitabiriye izaba ku wa Gatandatu tariki 06 Gicurasi.
António Guterres kandi azanabonana na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi unayoboye akana k’abakuru b’ibihugu bigize EAC, ndetse n’abakuru b’Ibihugu byo mu karere bazitabira iyi nama yo ku rwego rwo hejuru.
RWANDATRIBUNE.COM
Mbibutseko uburundi bukina amakarita 2.
Nta nama nziza zizana amahoro zizava mu buhuza bwa Perezida wu Burundi.
Ubwo Felix Tshisekedi yavaga gusura u Burundi aribwo yadukanye kuvuga ko M23 ari Térroristes.
Ashakisha abasore atoza nkuko Cndd fdd yatoje imbonerakure, abonye bitavamo ko ingabo zaba ize ahitamo imitwe yose ya ba Maimai kumushyigikira, icyo yiyibagije nuko abarundi bafite amoko amoko 2 gusa n’umuco 1 wa kirundi. Muli kongo hari amoko menshi n’imico myinshi ni nako imyumvire ari myinshi itandukanye niyo mpamvu kubona inyangamugayo muli kongo bya kugora uhereye kuli président.