Muri Teritwari ya Rtshuru mugace Kazaroho na Tongo inyeshyamba za FDRLR zahiciye ink zirenga 400 mu nka zirenga ibihumbi 2 zari ziri kwimurwa n’abashumba bazerekeje mu bikuyu byo muri Rutshuru zivanywe muri Masisi kubera ko inyeshyamba za M23 zahavuye FDLR na Nyatura hamwe n’abandi bose bafatanije na FARDC bagatangira kuzibiba.
Izi nka zishwe zari kumwe n’abashumba benshi bari bari guhungisha izi nka bashaka kwegera ahari inyeshyamba za M23 n’ingabo za EAC ngo barebe ko wenda baba baruhutse aba babagira inka umunsi k’uwundi.
Izi nyeshyamba ngo zashinze imbunda ziremereye ku musozi zitangira kurasa mu nka, izirenga 400 zihita zipfa ako kanya ndetse n’abashumba bagera kuri 16 bahita bahasiga ubuzima.
inka zirenga 400 hamwe n'abashumba 16 zarashwe n'inyeshyamba za FDLR, barabahitana mugace ka Rutshuru hafi ya Kazaroho izindi zigera kubihumbi bibiri na magana zirokorwa na EACRF ifatanije na M23 pic.twitter.com/Po8Ks6lCq3
— LouismarieMasenge (@LouismarieMase3) May 3, 2023
Kubera imiborogo n’urusaku rw’amasasu yavugiraga aha hantu hasanzwe hari ibirindiro bya FDLR na Nyatura ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburengerazuba zahise zitabara ndetse zinitabaza inyeshyamba za M23 zari hafi aho batabara abicwaga, hanyuma FDLR ihita yinjira Kazaroho harokoka inka zirenga 2000 zirarokoka, ariko harimo nyinshi zakomerekejwe n’amasasu.