Mu gihe Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igaragaza ko Umutwe wa M23 ariwo uteje ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo, hakomeje kugaragara ibimenyetso bishimangira ko imtwe y’inyeshyamba ikorana n’ingabo za FARDC, ariyo ifite uruhare rukomeye mu kuwuhungabanya no kwibasira Abaturage.
Sisiyete Sivile yo mu ntara ya Ituri, ivuga ko kuva mu Umwaka wa 2023 watangira mu gihe kitarenze amezi ane , Abaturage bagera kuri 473 bishwe n’imitwe yitwaje intwaro ya CODECO,PARECO, ADF na Mai Mai n’iyindi ikorera muri ako gace .
Iyi mitwe kandi, ngo yatwitse inasensenya amazu y’Abaturage agera 688 , ikomeretsa ku buryo bukomeye abagera kuri 34, mu gihe Abana n’Abategarugori bagera kuri 46 ,bashimuswe kugeza ubu bakaba baraburiwe irengero.
Ni ibyagarutsweho na Dieudonné Lossa Dhekana Umuyobozi wa Sosiyete Sivile mu ntara ya Ituri ,mu nama y’Umutekano yamuhuje n’Abayobozi gakondo bo muri iyo ntara kuwa 1 Gicurasi 2023.
Muri iyo nama , Sosite Sivile n’Abayobozi gakondo , banenze cyane Guverinoma ya DR Congo n’igisirikare cya FARDC , kuba bashyira imbaraga nyinshi mu kurwanya Umutwe wa M23 wonyine, kandi hari indi mitwe uruhuri yitwaje intwaro yazengereje Abaturage.
Umuyobozi wa Sosiye sivile mu ntara ya Ituri Dieudonné Lossa Dhekana ari kumwe n’Abayobozi gakondo “basabye Perezida Felix Tshisekedi, kumenya ko mu burasizuba bwa DR Congo hari imitwe myinshi yitwaje intwaro imaze igihe ihungabanya umutekano ndetse ikunze kwibasila Abaturage.”
Bakomeza bavuga ko “Perezida Tshisekedi agomba gushyira imbaraga mu kurwanya iyi mitwe yose nk’uko ari kubigenza kuri M23.”
Ati:’Perezida Tshisekedi agomba kumenya ko mu burasirazuba bwa DR Congo hari imitwe myinshi ihungabanya Umutekano kandi yazengereja Abaturage. Turamusaba kuyirwanya yivuye inyuma nk’uko ari kubigenza kuri M23 .”
Mu kiganiro aheruka kugirana na Rwandatribune.com ,Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, yavuze ko ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DRC kidaterwa na M23, ngo kuko ari umutwe ufite icyo urwanira gifatika ndetse utanjya wibasira Abasivile.
Maj Willy ngoma, yakomeje avuga imitwe nka FDLR, Nyatura na Mai Mai ,ariyo imaze igihe yica, ishimuta no gusahura imitungo y’Abaturage ndetse ko bitangaje kuba Ingabo za Leta FARDC zikorana nayo aho kuyirwanya.
Maj Will Ngoma , yagereranyije iyi mitwe, nk’udutsiko turangwa n’Ubujura n’ubwicanyi dukorana na bamwe mu Bayobozi muri DR Congo n’Abasirikare bakuru mu ngabo za FARDC ndetse ko nta kintu gifatika irwanira .
Yongeyeho ko mubyo M23 igamije, harimo nkurwanya no kurandura iyi mitwe ku butaka bwa DR Congo, bitewe n’uko ikunze kwibasira Abaturage by’umwihariko Abanye congo bo mu bwoko bw’ Abatutsi .
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com