Umutwe wa NCRD/FLN urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, watangaje ko M23 igomba gushyira intwarohasi ndetse ikava ku butaka bwa Repbulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikiri ntayandi mananiza.
Ni ibyatangajwe na Mugwaneza Rafiki umwe mu bavugizi ba CNRD/FLN igice cya Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva akaba ari nawe ushinzwe ibiganiro bya radiyo ikorera muri murandasi ivugira uyu mutwe.
Mugwaneza rafiki, avuga ko CNRDF/FLN ,ifata M23 nk’Umutwe w’iterabwoba ndetse ko ishigikiye Guverinoma ya DR Congo ku ngingo isaba M23 gushyira intwaro hasi no kurekura ibice byose yigaruriye muri teritwari ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Yakomeje avuga ko NCRD/FLN ,isaba Umutwe wa M23 kuva mu mikino yo kurekura igamije kongera gufata utundi duce.
Ni amagambo CNRD/FLN ,ivuga ko yagarutshweho na Lt Gen Constant Ndima Guverineri w’intra ya Kivu y’Amajyaruguru akaba n’Umuyobozi w’ibikowa bya gisirikare muri iyo ntara, mu kiganiro aheruka kugirana na radiyo Okapi , aho yavuze ko Abarwanyi ba M23 bakigaragara mu duce ivuga ko yarekuye ndetse ko iri gusoresha abaturage muri utwo duce.
Lt Constant Ndima yagize ati:” Tubabajwe no kuba M23 itari kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi. GuSUbira inyuma kwa M23 kuri kugenda gake kandi uyu mutwe ,nturava mu duce uvuga ko uri kurekura kuko ukihafite ibirindiro ndetse ukaba uri gusoresha Abaturage.”
CNRD/FLN, ivuga ko M23 imaze igihe iri mu mikino yo kujijisha amahanga, aho igaragaza ko iri kurekura uduce yari yarigaruriye mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi, nyamara ngo Abarwanyi bawo basubira inyuma bakisubiza utwo duce.
Uyu utwe ugizwe n’bantu biyomoye kuri FDLR/FOCA, wongerayehoko ushidikanya ku kuba M23 izemera guhara uduce yigaruriye muri teritwari ya Misisi ,Rutshuru na Nyiragongo ndetse ko ari ihurizo rikomeye rishobora kugora abatabizi ariko rikorohera ababyitegereza n’ababikurikiranira hafi.
Yashije u Rwanda kuba arirwo rwaremye M23 ngo ” kuko iyo uba ariwo urwanira muri DR Congo nk’uko bivugwa, uba warahirimye cyera, ahubwo ko ari u Rwanda ruwutera inkunga, bigatuma urushaho kugwiza imbaraga no kwihambira mu burasirazuba bwa DR Congo ndetse ko benshi bakomeje kwibaza niba uyu mutwe uzemera gushyira intwaro hisi.
Impamvu ingana ururo!
Umutwe wa CNRD/FLN ni imwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ufite ibirindiro mu gace ka Hewa Bola gaherere muri Kivu y’Amajyepfo, uheruka gusabwa na Guverinoma ya DR Congo binyuze muri Miniteri y’ingabo , kwifatanya na FDLR/FOCA bahozemo, bagafasha FARDC kurwanya M23.
Amakuru dukesha imboni yacu iherereye mu gace ka Hewa Bola ho muri Kivu y’Amajyefo, avuga ko CNRD/FLN yatangiye gusabwa gufasha FARDC , ubwo M23 yarimo irwanira ku muvuduko wo hejuru ari nako yigarurira ibice byinshi muri Teritwari ya Rutshuru na Masisi .
Ni ubusabe butavuzweho rumwe n’abagize uyu mutwe ndetse biza kuba imwe mu mpamvu zatumye ucikamo ibice bibiri ,kimwe k’uruhande rwa Lt Gen Habimana Hamada wahoze ari Umugaba mukuru Ikindi k’uruhande rwa Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva wari ushinzwe operasiyo za gisirikare mu nyeshyamba za FLN.
Ibi byaje kurangira uruhande rwa Gen Maj Hakizimana Antoine rwemera gukorana na FARDC mu rugamba ihanganyemo na M23 ndetse muri iyi minsi , hari amakuru avuga ko uyu mutwe ,uheruka kohereza Abarwanyi bawo muri teritwari ya Masisi, kugirango bajye kwihuza n’indi mitwe nka FDLR, Nyatura na Mai Mai imaze igihe ifasha igisirikare cya DR Congo kurwanya M23.
Guverinoma ya DR Congo kandi, iheruka gusaba iyi mitwe (FDLR/FOCA na CNRD/FLN n’iyindi) irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda kongera kwihuza igashyira hamwe, kugirango ihabwe ubufasha bwo kuyifasha gutera u Rwanda.
Ni ibintu Abayobozi ba DR Congo, bavuga ko bigamije kwihimura k’u Rwanda bashinja gutera inkunga M23, ibirego Leta y’u Rwanda yamaganira kure.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com
Ariko se FLN yirukana M23 muri RDC nkande koko? Eh, sorry harya FLN za FDRL bakorera FARDC na Tshisekedi! Intare za Sarambwe ziraje zibarase mwa ngegera mwe!
Innocent bihorere bazabona isomo batazibagirwa,erega uhinga mukwe ntasigāna kd ukuri kuratsinda buri gihe.