Umuvugizi w’ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru Maj.Ndjike arahamya ko ejo kuwa mbere taliki ya 02 Nzeli 2019 kugeza ku munsi w’ejo kuwa kabiri saa cyenda, ingabo za FARDC mu gikorwa bise Operation ZOKOLA 1 cyo kurandura imitwe yitwaje intwaro iri ku butaka bwa Congo babashije kwirukana inyeshyamba z’umutwe w’abanyarwanda witwa RUD URUNANA mu bice bya Gisharu,Nyamirima,Giseguro na Katanga.
Aba barwanyi bakaba barahungiye mu mashyamba ya Kirama na sarambwe yegereye aho Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ihanye imbibi n’igihugu cya Uganda.
Muri iyi mirwano abarwanyi bagera muri cumi na batanu ba RUDI bahasize ubuzima, mu babashije kumenyekana bahasize ubuzima harimo Liyetona Cakabare wari ukuriye itsinda ry’ubushimusi bw’abantu(kidnaping).
Urumogi ruri kuri 50% mu byinjirizaga izi nyeshyamba umutungo mwinshi, andi mafaranga bakaba bayakuraga mu bushimusi bw’abantu no gusoresha abaturage umusoro w’umubiri, kubafata bugwate bakabahingisha imirima ibi byose bikaba ari ibikorwa bibi uyu mutwe warumazemo imyaka 15 ukorera abaturage bo muri Gurupoma ya Binza.
Umwe mu baturage ba Binza yatubwiye ko ibi bikorwa bya Zokola 1 bigumye muri aka gace abaturage baba babohotse kandi bakaba bashimira umugaba mukuru w’igihugu z’igihugu cyabo, Perezida Etienne Kisekedi ko mu byo yabasezeranyije yiyamamaza agenda abikora bakaba bamusaba kandi ko yakomerezaho igikorwa cyo kwirukana izi nyeshyamba z’abanyarwanda.
RUDI URUNANA no umutwe wiyomoye kuri FDLR mu mwaka wa 2002, ushingwa na Gen.Musare waje kwicwa n’itsinda ry’abarwanyi b’abanyekongo bitwa MAI MAI CANDAYIRA, ahitwa Mashuta ho muri Teritwari ya Rubero mu mwaka wa 2016.
Uyu mutwe umwaka ushize winjiye mu mpuzamashyaka ya P5 iterwa inkunga n’igihugu cya Uganda ukaba ukuriwe na Gen. Juvenal Musabyimana alias Jean Michel Ineza wavutse mu 1967 mu cyahoze ari Komini Giciye, yize amashuri yisumbuye muri College Inyemeramihigo ku Gisenyi ahita ajya mu ishuri rya Gisirikare ESM mu cyiciro cya 31 arangiza ari sous-Lietenant.
Ubwanditsi