Abaturage bo muri Afurika y’Epfo barasaba Ubwongerereza kubagarurira Diyama yabo bwatwaye mu gihe cy’ubukoroni mu mwaka 1907 kuko ari umutungo w’igihugu cyabo
Iryo buye rya Diyama abanya-Afurika y’Epfo bishyuza u Bwongereza rizwi nk’Inyenyeri ya Afurika, ripima carats 3100, ni ukuvuga garama 620.
Agace kamwe gapima garama 106 ubu kari mu ikamba umwani Charles III azambikwa kuwa Gatandatu mu gihe cyo kwima ingoma.
Aba baturage bavuze ibi mu gihe mu bihugu bitandukanye hagenda habaho ibiganiro kugira ngo hazagarurwe imitungo yasahuwe mu gihe cy’ubukoloni
Iryo buye rya diyama [Diamond] rinini ku isi ryambuwe Afurika y’epfo mu 1905 rihabwa ubwami bw’u Bwongereza, nyuma y’imyaka ibiri
Impirimbanyi yo mu mujyi wa Johannesburg akaba n’umunyamategeko Mothusi Kamanga, wasinyishije abantu ibihumbi umunani basaba ko iyo diyama igarurwa yavuze ko iryo buye ari umurage w’abakurambere babo.
Ati “Iyo diyama igomba kuzanwa muri Afurika y’Epfo. Ni ikimenyetso cy’ishema ryacu, umurage wacu n’umuco wacu.”
Muri rusange Abanyafurika batangiye kumenya ko kwigobotora ingoma y’ubukoloni ntabwo ari uguha abantu bumwe mu bwisanzure, ahubwo harimo no kugarura ibyo batwaye babivanye iwacu.”
Aljazeera yanditse ko agace kari mu ikamba ry’umwami Charles III kazwi ku izina rya Cullinan I, kavuye kuri diyama nini yitwa Cullinan ipima 3100 carats zingana na garama 620 ryacukuwe hafi y’umurwa Mukuru Pretoria.
Agace ka kabiri kavuye kuri iri buye kitwa Cullinan II kari mu rindi kamba ryambarwa mu birori by’ibwami mu Bwongereza.
Ibuye ryiganwe ariko risa neza na diyama yajyanywe mu Bwongereza ringana n’igipfunsi cy’umuntu w’umugabo riri mu nzu ndangamurage ya diyama yo mu mujyi wa Cape Town.
Abaturage bavuga ko rigomba kugarurwa kuko ryajyanwe ku gahato, kandi ngo ibyo mbere abakoloni bakangishaga Abanyafurika ko bakomeye ntibikigezweho.
Umuhoza Yves
Ok