Nyuma y’imirwano yari ihanganishije Umutwe wa M23 n’imitwe y’inyeshyamba zishize hamwe zirimo Nyatura, Wazalendo na FDLR, haravugwa inka zigera mu 100 zasanzwe muri Pariki ya Virunga muri gurupoma ya tongo teritwari ya Rutshuru. zishwe zitemaguwe izindi zarashwe mu gihe izindi zigera ku 100 zaburiwe irengero .
Sosiyete Sivile yo muri teritwari ya Rutshuru, ivuga ko Abarwayi ba M23 aribo bishe izi nka banatwika inzu z’Abaturage zigera kuri 20 ndetse ngo banasahuye amazu y’ubucuruzi ,mu mirwano yabaye kuwa 2 Gicurasi 2023 hagati ya M23 n’iyi mitwe y’inyeshyamba zishize hamwe nk’uko byemezwa na Cyprien Ngoragore umwe mu bayobozi b’iyi Sosiyete Sivile.
Ati:” Habaye kwiba inka z’Abaturage no gusahura amazu y’Ubucuruzi bikozwe n’Abarwanyi ba M23 mu mirwano yo kuwa 2 Gicurasi 2023 yahuje M23 . Zimwe muri izi nka zarishwe zisangwa muri Pariki ya virunga izindi ziburirwa irengero ndetse hatwikwa amazu y’Abaturage agera kuri makumyabiri.”
K’urundi ruhande ,Cyririen Ngoragore yataeje urujijo kuko yakomeje avuga bagishidikanya kuwaba yakoze ayo mahano hagati ya M23 na Nyatura n’indi mitwe bafatanyije, ngo kuko ayo makuru bayahawe n’Abaturage, yongeraho ko bakiri gukora iperereza kugirango ukuri kudashidikanywaho kumenyekane .
Bamwe mu baturage bo muri Gurupoma ya Tongo batashatse gushyira amazina yabo hanze ku mpamvu z’Umutekano wabo, babwiye imboni ya Rwandatribune. Com ko “Inyeshyamba zishize hamwe zirimo Nyatura na FDLR, aribo biraye mu nka z’Abaturage bakajyana izo bashoboye izindi zisigaye bakazicisha imihoro n’amasasu .”Izi nyeshyamba, “ngo zasahuye izi nka izindi ziricwa zivuga ko ari iz’Abatutsi bashigikiye Umutwe wa M23 bahangany muri iyi minsi.”
Byanemejwe kandi na Lawrence Kanyuka Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, , wasabye abayobozi bo mu karere kugira icyo bakora kuri ibi bikorwa by’ubugome bikomeje gukorerwa Abanyekongo bon mu bwoko bw’Abatutsi.
Ati “M23 irahamagarira abayobozi bo mu karere gUtabarana ingonga mu guhagarika Jenoside irimo gukorwa, n’ubwicanyi bw’amatungo bukorwa n’igisirikare cya Guverinoma ya Kinshasa gifatanyije n’imitwe yitwaje inytwaro ya Nyatura na FDLR.”
Lawrence Kanyuka , yakomeje avuga ko kuri uyu wa Kabiri, inka zirenga 200 zishwe mu gihe izindi nyinshi zanyazwe, zikaba zajyanywe ahatazwi bikozwe n’imitwe ya Nyatura na FDLR.
Aba baturage , nabo bakomeza bavuga ko izi nyeshyamba , “zaniraye mu maduka y’Abacuruzi zisahura ibyo zasanzemo byose zirangije ziyabangira ingata nyuma yaho zari zimaze gushushubikanwa n’Abarwanyi ba M23 .
Aba baturage , bemeza atarin ubwa mbere ngo kuko “Inyeshyamba za Nyatura, Mai Mai na FDLR , zisanzwe zizwiho ibikorwa by’urugomo birimo kwiba no gusahura imitungo y’Abaturage , hakiyongeraho kubasoresha ku gahato ,nyamara ngo M23 ntirangwa n’iyo mico ndetse ngo aho igeze ibyo bikorwa usanga bitakihabarizwa hari umutekano.
Twagerageje kuvugana na Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare kugirango nawe agire icyo avuga kuri ibi birego bya Sosiyete Sivile ya Rutshuru, ntiyabasha kwitaba kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Ubwo aheruka kuvugana na Rwanda Tribune mu mpera z’icyumweru gishize, Maj Wil Ngoma yavuze ko ibitangazwa na Sosiyete zivile zo muri DR Congo kuri M23 atari ibyo kwizerwa, ngo kuko zahindutse ibikoresho bya Guverinoma ya DR Congo bahanganye hagamijwe guharabika M23.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com