Ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikomeje gufata indi ntera, bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro isanzwe ikorana na FARDC, aho hagaragaye andi mashusho y’abantu bakorewe ubugome ndengakamere, bakubitwa bambaye ubusa.
Ni nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’abo bivugwa ko ari abarwanyi ba FDLR bari kurasa inka z’Abaturage b’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ubu noneho hongeye kugaragara amashusho y’abantu baba bakubitiwe mu muhanda rwagati, bambaye ubusa, aho baba banegekaye.
Muri aya mashusho na yo akomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, hagaragaramo abantu b’aba bagabo baba baryamishije mu muhanda babashyize ku ngoyi, bababoshye amaboko bayaboheye inyuma, bari kubashyira mu modoka nk’abashyiramo imizigo.
Hagaragaramo kandi uwo baba bakururanga hasi agaragara nk’uwapfuye, na we bari kumushyira muri iyi modoka.
Uwatangaje aya mashusho, yavuze ko ibi byabereye mu gace ka Kindu mu Ntara ya Maniena hirya y’eyo hashize., kandi ko byose byabereye mu maso ya Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabireberaga.
Ibi byose kandi bikomeje kuba mu gihe umutwe wa M23 uherutse kongera gutanga impuruza ko imitwe isanzwe ifatanya na FARDC, yongeye gukora ibikorwa by’ubwicanyi.
RWANDATRIBUNE.COM