Ibihugu byo mu muryango w’ubukungu w’Afurika y’amajyepfo SADC byemeje ko hagiye koherezwa ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Iki cyemezo cyafatiwe mu nama ya SADC yabaye ku wa mbere mu murwa mukuru Windhoek wa Namibia, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu benshi, barimo na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi nama yayobowe n’umukuru w’urwego rw’umutekano, igisirikare na politiki muri SADC akaba na Perezida wa Namibia Hage Geingob.
Yitabiriwe n’abategetsi bo mu bihugu by’Afurika y’Epfo, DR Congo, Tanzania, Angola, Malawi na Zambia, hamwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa SADC.
Mu itangazo, aba bategetsi bavuze ko bahangayikishijwe cyane n’izahara ry’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, ndetse bamagana ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, irimo n’inyeshyamba za M23.
Izo ngabo zigiye koherezwa muri DRC ni izo mu mutwe w’ingabo za SADC uba witeguye gutabara aho rukomeye mu bihugu byo muri uyu muryango, zikaba zije zisanga yo ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
Aba bategetsi banasabye ko imitwe yose yitwaje intwaro ihagarika imirwano bidasubirwaho ndetse ikava mu bice yafashe nta yandi mananiza.
Kuva mu Kuboza muri 2022, umutwe w’ingabo zo mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba zoherejwe mu burasirazuba bwa DRC, ahanini kubera inkeke byavugwaga ko itejwe n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Ibibi ni ibintu byakunze guhwihwiswa cyane bavuga ko uyu mutwe ushyigikiwe n’u Rwanda, nyamara ibi ntibahwemye kubihakana nk’uko n’izi nyeshyamba zabyivugiye.
Kuva uyu mutwe wakubura imirwano n’ingabo za Leta FARDC mu mpera ya 2021, abantu bagera hafi kuri miliyoni imwe bamaze guhunga bata ingo zabo.
Ubwo M23 yatsindwaga mu Gushyingo mu 2013, nyuma yo kumara umwaka yarigaruriye umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru Goma, yatsinzwe n’umutwe w’ingabo w’ibihugu byo muri SADC, ari byo Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi.
Uyu muryango wiyemeje kohereza ingabo muri iki gihugu mugihe ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba zo zihamaze igihe ndetse bamwe bakaba bemeza ko umusaruro utangiye kugaragara.
iri ni ijambo ryemeza ko bagomba kohereza ingabo mu burasirazuba bwa DRC