Umutwe wa M23 uvuga ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi akomeje kuba igishyitsi mu nzira yo gushaka amahoro.
Ni mu gihe umutwe wa M23 wo warekuye ibice byose wari warafashe nk’uko wari warabisabwe n’imyanzuro yafatiwe mu nama z’i Luanda muri Angola n’i Nairobi muri Kenya.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa avuga ko umutwe wa M23 wemeye kurekura ibice byose wari warafashe ugamije gushyigikira inzira z’Abakuru b’Ibihugu bya EAC zo gushaka amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Avuga ko uyu mutwe wiyemeje gukora ibi byose, utirengagije ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo yakomeje kugenda biguru ntege.
Mu butumwa bwe yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Twemeye kuba birindiro byacu byose mu rwego rwo gushyigikira EAC. M23 yiyemeje korohereza igisubizo cya politiki mu makimbirane hakurikijwe imyanzuro ya Luanda na Nairobi, tutibagiwe ko Kinshasa yarwanyije byimazeyo igitekerezo icyo ari cyo cyose cyo guhagarika urugomo.”
Yakomeje avuga ko Perezida Tshisekedi ubwe yakomeje gushyigikira imitwe yitwaje intwaro ubu isanzwe inafasha FARDC kugira ngo amahoro yifuzwa mu burasirazuba bwa Congo atazagerwaho.
Bertrand Bisimwa atangaje ibi mu gihe Perezida wa Angola, João Lourenço, wagizwe umuhuza mu bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), atangaje ko umutwe wa M23 uri mu nzira nziza ariko ko Guverinoma ya Congo yo ikomeje kugenda biguru ntege.
RWANDATRIBUNE.COM