Président Tshisekedi wa Republika Iharanira Demokarasi ya Congo yeruye atangaza ko ingabo za EAC ntacyo zibamariye usibye kwirirwa bakururana na M23 aho kugarura amahoro mu duce barimo nk’uko aricyo cyabazanye.
Ibi yabitangaje ubwo yari muruzinduko rw’akazi mugihugu cya Botswana ubwo yavugaga ko izo ngabo za EACRF zikorana n’inyeshyamba zo mumutwe wa M23 umaze igihe urwana na’ihuriro ry’ingabo za Leta n’inyeshyamba.
Uyu mutwe w’inyeshyamba umaze igiheurwanira uburenganzira bwabo nababo, ibintu byatumye Leta yihuza n’imitwe itandukanye y’inyeshyamba zikorere muri Congo ndetse n’amatsinda atandukanye y’abacanshuro.
Umu kuru w’iki gihugu yemeje ko ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba zigomba ku muvira mu gihugu bitarenze impera z’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka.
Ibi yabitangaje nyuma y’umunsi umwe inama y’umuryango wa SADC utreraniye Namibiya, aho muri iyo nama bemeje ko bagomba kohereza ingabo mu burasirazuba bwa Congo kugarura amahoro.
Uyu muryango w’ibihugu byo muri Afurika yo mu majyepfo, ugizwe n’ibihugu birimo Afrika y’Epfo, Angola, Tanzaniya, Namibiya, Zambiya, Mozambike, Zimbabwe na RDC.
Ibi umukuru w’igihugu yari yavuze kandi byasubiwe mo n’umuvugizi wa Guverinoma ya Congo Patrick Muyaya, ubwo yari imbere y’itangazamakuru akavuga ko ingabo za EAC zishobora kugenda bitarenze uku kwezi kwa Kamena, ngo kuko ntacyo bakora.