Inyeshyamba z’imwe mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zikomeje gukora ibikorwa by’urugomo, ubu noneho ziyemeje kujya zirwana hagati yazo kugira ngo zibone uko ziba no zinasahura ibya rubanda.
Muri Congo habarwa imitwe myinshi yitwara gisirikare igera mu 140, irimo isanzwe izi inakomeye n’indi igenda ivuka uko bwije uko bucyeye.
Iyi mitwe myinshi yibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ntihwema gukora amarorerwa iyakorera abaturage, mu bikorwa byo kubasahura, kubica, kubatwikira ndetse no kubashimuta.
Muri Teritwari ya Masisi nka kamwe mu duce twibasirwa n’iyi mitwe, haravugwa amayeri yahimbwe n’imwe mu mitwe inazwiho kuba ari inkoramutima ya FARDC, agamije kuyifasha gukomeza gukora amarorerwa.
Uwatanze amakuru, avuga ko habaye imirwano hagati y’umutwe wa APCLS wa Janvier Karahiri ndetse n’ubufatanye bw’imitwe nka NYATURA na PARECO.
Uyu watanze amakuru, avuga ko iyi mirwano yabereye mu gace ka Nyamakoboko kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2023, yasize abaturage benshi basahuwe ndetse abantu batwikirwa inzu, bituma benshi bava mu byabo barahunga.
RWANDATRIBUNE.COM