Inzego z’umutekano za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zikomeje kunengwa ubunyamwuga bucye, aho abazigize badasiba kugaragara mu bikorwa by’urugomo, ubu noneho hagaragaye amashusho y’abapolisi bari guhondagura umuturage.
Ni amashusho akomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, bivugwa ko ibiyagaragaramo byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2023.
Aya mashusho, agaragaramo umuturage bamwambuye imyenda bamusigiye agakabutura k’imbere, abapolisi bamukubita bunyamaswa, aho abo bashinzwe umutekano baba bakubitisha ibintu bitandukanye birimo n’uba afite umuhoro.
Ni mu gihe uyu muturage uba ari gukubitwa we, aba ataka cyane asaba imbabazi, ariko abapolisi bo bakongeza umurego.
Uwashyize aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga, yanenze iyi myitwarire idahwitse y’Igipolisi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, atabaza inzego zitandukanye zirimo imiryango mpuzamahanga nk’uw’Abibumbye, kugira icyo ikora ku bikorwa nk’ibi bikorwa n’inzego z’umutekano za kiriya Gihugu.
Haherutse kandi kugaragara amashusho, y’abantu bambitswe ubusa buriburi, bari kubakurubana mu muhanda, babapakira mu modoka nk’abapakira imizigo, aho muri abo bantu hagaragaramo n’uba ameze nk’uwashizemo umwuka.
Ayo mashusho na yo yagaragayemo ko ibyo byakorwaga n’abari bahagarikiwe na Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abasesenguzi ntibatinya kuvuga ko iki Gihugu kitagira inzego z’umutekano, aho abayobozi basa iki gihugu na bo bataripfana kuko basiga babwiye Guverinoma yacyo kubaka inzego z’umutekano nzima, nka Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron wavugiye imbere ya Tshisekedi ko Iguhugu cye kimaze igihe kinini cyarananiwe kubaka inzego z’umutekano zishikamye.
RWANDATRIBUNE.COM