Hashingiwe ku buryo SADC yitwaye mu kibazo cya M23 na Leta ya Congo mu mwaka wa 2012 ubwo yarasaga kuri uyu mutwe ugahungira mu Rwanda na Uganda, ubu uyu mutwe ukaba uyifata nk’umwanzi wayo. Kuba uyu muryango wakohereza ingabo muri iki gihugu byateza ikibazo kurusha uko byagikemura.
Icyemezo cyo kohereza ingabo za SADC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyafatiwe mu nama yo kuwa 8 Gicurasi 2023 ya SADC yabereye I Windhoek muri Namibia, kugirango zijye kugarura amahoro muri icyo gihugu. Aho biteganyijwe ko bagomba kurwanya imitwe yitwaje intwaro by’umwihariko umutwe wa M23 ukomeje kuzengereza icyo gihugu.
Iki cyemezo gifashwe mu gihe Tshisekedi yagaragaje ko ingabo za EAC ntacyo zamariye igihugu cye kuko zitigeze zirwanya uwo mutwe wa M23 ahubwo ngo bikaba bigaragara ko izo ngabo zikorana n’umutwe wa M23
Bamwe mu bahanga mu by’umutekano baribaza ukuntu ibi bihugu bya SADC bimwe na bimwe muri byo nabyo bidafite umutekano, birimo intambara bikaba byarananiwe kugarura amahoro n’umutekano iwabo ariko bikaba ngo bigiye kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo kandi n’iwabo ntawuhari?
Muri ibyo bihugu bidafite umutekano twavugamo nka Mozambike ingabo zayo zananiwe kugarura amahoro mu gihugu cyabo biba ngombwa ko bitabaza u Rwanda, kandi kugeza uyu munsi u Rwanda ruracyariyo. Ikindi gihugu ni Eswatini ihora mu myigaragambyo y’abadashyikikiye ingoma ya Cyami, Ibi bikagaragaza ko iki gihugu kidashobora kuza kugarura amahoro muri Congo mugihe byabananiye.
Ahubwo biragaragara ko hari icyihishe inyuma yo kuza kw’ingabo za SADC muri Congo kuko ntacyo bazakora iza EAC zitakora.
Ikindi kandi hari ababona ko kuba iki gihugu cyakwifashisha umuryango wa SADC byagaragara nko kubenga umuryango wa EAC. ibi bikaba byatuma EAC nayo ifata gahunda yo kugira aho ibogamira nko kuba yafasha M23 kuko yaba yagwanijwe na SADC.
kuba Ibihugu bigize umuryango wa SADC bigizwe ahanini n’ibicumbikiye abarwanya Leta y’u Rwanda, kandi abo bose bakaba bashyigikiye umutwe wa FDLR, nabyo byakurura imvururu zitandukanye mu karere kuko FDLR ikorana na FARDC. Haribazwa ikizakorwa SADC niramuka ije muri iki gihugu.
Ikindi cyibazwa ni ukuntu hari ibihugu bimwe na bimwe biri muri SADC ndetse bikanaba muri EAC hakaba hibazwa uruhande bizahereramo muri uko kugarura amahoro muri congo mu kurwanya umutwe w’inyeshyamba wa M23?
SADC ni umuryango w’Iterambere ry’Afurika y’Epfo, ugizwe n’ibihugu 16 washinzwe kuwa 17 Kanama 1992. uyu muryango ukaba ufite inshingano zo guharanira iterambere rirambye, haba mu bukungu, imibereho myiza y’abaturage, ubufatanye bw’imbitse mu miyoborere myiza, kubungabunga amahoro n’umuteno mu karere ndetse no gutabarana aho rukomeye.
Ibihugu bigize uyu muryango ni: DRC, Tanzania, Namibia, Angola, Malawi, Botswana, Cameroni, Madagascar,Mozamique, Zimbabwe, Eswatini,Lesotho, Mortaniya, Seyichelles, Afurika y’Epfo na Zambia, naho EAC ikaba igizwe n’ibihugu 7 birimo: Kenya, Uganda, Tanzaniya, Rwanda, Sudani y’Epfo Congo n’u Rwanda.
Uwineza Adeline