Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean-Pierre Bemba yasuye uruganda rukora intwaro muri Indonesia, hahita hanamenyekana amakuru ko Igihugu cye cyifuza kugura indege z’intambara ndetse n’ibifaru by’urugamba.
Jean-Pierre Bemba yasuye iki Gihugu cya Indonesia ku mugaragaro wo kuri uyu wa kane tariki 11 Gicurasi 2023.
Muri uru ruzinduko kandi Jean Pierre Bemba yahuye na mugenzi we Minisitiri w’Ingabo muri Indoneia, Prabowo Subianto, baganira ku bijyanye no kugura ibikoresho bya gisirikare.
Nk’uko Minisitiri w’ingabo, Prabowo Subianto abitangaza, DRC irifuza no kugura indege za zo mu bwoko bwa CN 235 na N-219 zifashishwa mu rugamba.
Byongeye kandi, DRC irashaka cyane no kubona tanki yakozwe na Indoneziya yo mu bwoko buciriritse.
DRC na Indonesia, ni Ibihugu bisanzwe bifitanye umubano n’imikoranire bishingiye ku kugura intwaro dore ko igihugu cya Indonesia kizwiho kuba gikorerwamo intwaro zikomeye.
DRC igiye kurambagiza intwaro zo kugura nyuma yo gukurirwaho ibihano yari yarafatiwe byo kutagura intwaro, ndetse iki Gihugu kikaba kimaze iminsi kuri mu rugamba rugihanganishije n’umutwe wa M23 wagiye werekaNA imbaraga imbere ya FARDC.
Congo kandi yakunze kuvuga ko yifuza gutera u Rwanda, nubwo hari ababyumvaga bakabiha urw’amenyo kuko iki Gihugu kidafite ubushobozi bwo kuba cyahangara u Rwanda ruzwiho kugira igisirikare gihagaze bwuma.
RWANDATRIBUNE.COM
bemba se ibyintwaro abizi hehe ko aru musivile, kuba yarayoboye MLC nta gisirikare yakoze ntacyo bimaze rwose, ubundi se FARDC yabuze imbunda nintwaro ko yabuze ubuzima bwiza numushahara, no kugira ubwoba ninzara byose. Muzigure tuzibake sha