Mu mirwano ikarishye yazamuwe n’ubushyamirane bwabaye hagati y’imiryango itavuga rumwe ya Teke na Yaka, yaguyemo umusirikare umwe wa FARDC n’abarwanyi bane b’umutwe wo ku ruhande rwa Yaka.
Iyi mirwano yabaye kuri uyu wa Kane tariki 11 Gicurasi 2023 mu gace kari hafi y’Umurwa mukuru wa Kinshasa ka Nguma kari mu Ntara ya Mai-Ndombe.
Umusirikare umwe wa FARDC ndetse n’abarwanyi bane b’umutwe wa Mobondo w’umuryango wa Yaka, no bo baguye muri iyi mirwano.
Umuvugizi wa FARDC, Général Sylvain Ekenge, yavuze ko ibi bitero byabaye mu gitondo cya kare ahagana saa kumi n’imwe.
Yagize ati “Umusirikare umwe wa FARDC yakomerekejwe cyane n’umuhoro, aza kuzira ibikomere yari yagize.”
Général Sylvain Ekenge yavuze ko icyakora FARDC yafashe intwaro nyinshi zirimo imbunda enye ndetse n’ibindi bikoresho bikoreshwa mu rugamba.
Ubu bushyamirane bukomokaho iyi mirwano, bumaze igihe hagati y’umuryango wa Teke ya Yaka, bushingiye ku mitungo.
Kuva muri Werurwe uyu mwaka, hamaze kwicwa abantu benshi, baguye mu bice bituyemo umuryango wa Teke muri Teritwari ya Kwamouth mu Ntara ya Mai-Ndombe.
RWANDATRIBUNE.COM