Bamwe mu basesenguzi bavuga ko ibikomeje gutangazwa na bamwe mu bategetsi bakuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishimangira ko nabo ubwabo babona ko nta gisirikare bafite.
Ni kenshi Perezida Felix Tshisekedi ubwe yakunze kujya mu Bihugu bitandukanye ajya gusaba ubufasha mu bya gisirikare kugira ngo ahangane n’umutwe wa M23 ugizwe n’abanyekongo bahanira impinduramatwara nziza.
Imiryango imwe yaranabyemeye nka EAC yohereza ingabo muri kiriya Gihugu ariko ubutegetsi bwacyo bugashaka kuzikoresha mu nyungu zabo, bazisaba kurasa M23, nyamara bitari mu byazijyanye.
Ubu noneho izigezweho ni iza SADC zitegerejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nubwo kugeza ubu Ibihugu bigize uyu Muryango bikomeje kuvuga ko nta ngabo bizohereza.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru ku wa Gatandatu, yavuze ko ingabo za EAC zananiwe kuzuza inshingano.
Yagize ati “Ingabo za EAC zaje kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC zaratsinzwe. Ni yo mpamvu iza SADC zigiye kuza gushyira ibintu mu buryo bitarenze tariki 15 Kamena.”
Bamwe mu basesenguzi bahera kuri ibi bikomeje gutangazwa n’abategetsi bo muri Congo, bigaragaza ko nabo ubwabo babona ko nta gisirikare bafite kuko bahora bahanze amaso ingabo z’amahanga, kandi na zo zaza zigatoberwa n’igisirikare cyabo.
Jean-Claude Mutombo yagize ati “Imbwirwaruhame z’abayobozi ba Congo, zitesha agaciro FARDC, bashimangira ko ntayihari, ko idashoboye, no kubura ubunyangamugayo n’imbaraga byo kuba bagombye kurinda ubusugire bw’Igihugu.”
Ibi biratangazwa mu gihe ibintu muri Congo byari byageragejwe guhabwa umurongo n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ariko ubutegetsi bwa Congo bukaba butarahwemye kugaragaza ko butifuza ko amahoro aboneka.
RWANDATRIBUNE.COM