Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akomeje gushakisha amaboko hirya no hino yo kumufasha guhangana n’umutwe w’inyeshyamba wa M23. Ibi byabereye mu ruzinduko yakoze ku munsi w’ejo kuwa 14 Gicurasi yari yagiriye muri Congo Brazza Ville.
Ubwo Tshisekedi yaganiraga na mugenzi we Denis Sassou N’Guesso bibanze ku kugirana ubufatanye mu by’umutekano na Politik.Aaho banaganiriye kuburyo imitwe y’inyeshyamba ibarizwa muri Congo, bayirwanya ariko cyane cyane umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, hamwe na mugenzi Denis Sassou N’Guesso bemeje ko bagomba kugirana ubufatanye haba mu kurwanya imitwe y’inyeshyamba , kugarura amahoro muri rusange hamwe n’iterambere rishingiye kubuhahirane.
Ibi bibaye nyuma y’uko mu kwezi gushize, Félix Tshisekedi yari yohereje intumwa zigizwe na Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi n’imibereho myiza y’abaturage, Modeste Mutinga, na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije, Crispin Mbadu, kugira ngo baganire ku kibazo cy’abaturage ba DRC babaga muri Congo Blazza bari bateje akaduruvayo mu gihugu, ndetse no kubasabira imbabazi.
Icyo gihe kandi barebeye hamwe icyakorwa ngo impunzi za DRC ziri muri icyo gihugu zibishaka zifashe gutahuka.
Ku rwego rw’akarere, abo bayobozi bombi baganiriye ku ihindagurika ry’umutekano uri mu burasirazuba bwa DRC, aho iki gihugu kimaze igihe gihanye n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Barebeye hamwe kandi ibibazo bijyanye n’Umuryango w’Ubukungu mu bihugu byo muri Afurika yo hagati (ECCAS), cyane cyane ikibazo cya Tchad, aho Félix Tshisekedi ari we muhuza wagenywe n’akarere.
Uwineza Adeline