Mu mirwano ikomeye yabaye hagati y’Igipolisi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa Mobondo, yabereye mu gace ka Salapamba, mu ntara ya Kwilu, haguyemo inyeshyamba zirenga icumi.
Muri iyi mirwano yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023, igipolisi cyo cyakomejemo umuntu umwe gusa.
Umuvugizi wa Polisi ya Congo, Mukuru, Camille Atungale, yavuze ko nyuma y’iyi mirwano inyeshyamba za Mobondo zahungiye mu mudugudu wa Falio mu gace ka Kwamouth.
Yagize ati “Ku wa kabiri, tariki ya 16 Gicurasi, binjiye mu mudugudu wa Salapamba muri Segiteri ya Wamba muri Teritwari Bagata. Bakimara kuhagera, bateje impagarara ariko ku bw’amahirwe hari itsinda ry’abapolisi bari boherejwe mu gace ka Kikongo. Habayeho kurasanga kwakomerekeyemo umupolisi wacu.”
Yakomeje avuga ko abarwanyi babarirwa mu icumi ku ruhande rw’izi nyeshyamba, zahatakarije ubuzima, ndetse Abapolisi bagafata mpiri abandi batandatu bahise boherezwa mu gace ka Bundundu kugira ngo bazagezwe mu nzego z’ubutabera.
Yavuze ko izi nyeshyamba zimaze kuneshwa, izarokotse n’izitarafashwe mpiri zahise zihungira mu gace Folio.
RWANDATRIBUNE.COM