Abarwanyi b’umutwe wa Mai-Mai usanzwe uri mu mitwe ikorana bya hafi na FARDC, bagabye igitero kuri iki gisirikare cya Leta ku birindiro byacyo biri i Kyondo muri Komini ya Beni, cyaguyemo bane barimo abo ku mpande zombi.
Amakuru y’agateganyo yatanzwe n’abashinzwe umutekano, avuga ko abantu bane bapfiriye muri iki gitero, barimo abasirikare 2 ba FARDC n’abarwanyi 2 b’umutwe wagabye iki gitero.
Inzego z’umutekano zivuga ko iki gitero cyanangije ibikorwa n’imitungo by’abaturage, aho abakigabye bari bari bafite n’intwaro ziremereye nka PKM za FARDC, dore ko uyu mutwe wa Mai-Mai usanzwe ukorana bya hafi na FARDC.
Lt Cok Ngoy Kakese Yvon, umuyobozi wa batayo ya FARDC igenzura umujyi wa Butembo na Kyondo, yamaganye iki gitero kuko kije gukoma mu nkokora ibikorwa barimo byo guhashya umutwe w’iterabwoba wa ADF.
Kimwe na Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru, Carly Nzanzu Kasivita, na we yamaganye byimazeyo iki gitero cyibasiye ingabo za DRC.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, aho we yavugaga ko iki gitero cyagabwe n’urubyiruko rwa Wazalendo, yagize ati “Uru rubyiruko rugomba kumva ko imbaraga zose z’abakunda igihugu ubu ziri guhangana n’abanzi bacu ba ADF.”
Umuyobozi wa komini ya Kyondo, Muhindo Vyaghula Joachim, yavuze ko abagize komite ishinzwe umutekano muri aka gace bahise berecyeza ahabereye iki gitero kugira ngo bamenye ibyacyo banafate ingamba.
RWANDATRIBUNE.COM