Umujyi wa Beni umaze iminsi 5 yo kutagira ikiwukorerwamo (ville morte) waba wagomaga gusubira mu buzima busanzwe, nyuma yo guhagarika ibikorwa byose kubera ko bashakaga kwereka Leta ko bakeneye umutekano muri aka gace baherereyemo, nk’uko byatangajwe na Sosiyete sivile, gusa iyi minsi ishobora kwiyongera.
Ibi byari byateguwe na Sosiyete sivile yo muri aka gace bavuga ko bashaka kwereka Leta ikibazo bafite cy’umutekano mucye, bagomba kwitaho, nyamara uko babivuga ngo ntacyo abo babwiye bumvise, bityo ibikorwa by’imyigaragambyo bikaba bishobora gukomeza.
Ni bimwe mubyo Pepin Kavota, perezida wa sosiyete sivile mu mujyi wa Beni yatangaje, ubwo yavugaga ati” Ibikorwa by’imyigaragambyo birakomeje kandi bizasobanurwa mu nama izahuza Sosiyete sivile n’abahagarariye urubyiruko”.
Avuga ku byifuzo bimwe biherekeza iyi myigaragambyo; yagize ati” Imizigo ya mbere yari ugukuraho Leta idasanzwe ( état de siege) yongeyeho ko icya kabiri ari ugusaba abashyizweho na Perezida ngo bayobore umujyi wa Beni bagomba gutangira imirimo yabo.
Iyi myigaragambyo kandi yasabaga ko uturere twose tugize Beni tugomba kugira umutekano, nk’uko bakunze kubisaba.
Bikomaga kandi ubucamanza bwo mu gihugu cyabo bavuga ko budakwiriye, bityo rero nk’uko uyu muyobozi wa Sosiyete Sivile yabivuze ngo nta gahunda bafite yo guhagarika imyigaragambyo batangiye, n’ubwo bari batangaje ko izamara iminsi 5.
Umujyi wa Beni ntawe uhita