Abatuye mu mujyi wa Goma, babwiwe ko bagomba kuryamira amajanja bagatangira kugira uruhare mu kwicungira umutekano, mu rwego kwirinda Ibitero bishobora kugabwa na M23 kuri uwo mujyi n’ibindi bikorwa by’urugomo n’ubujura bwitwaje intwaro bidasiba kwigaragaza muri uyu mujyi.
Mu ijwi rya Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko Umuvugizi w’Ingabo za FARDC zikorera muri Kivu y’Amajyaruguru, Ubuyobozi bwa Regiyo ya 34 y’igisirikare cya FARDC ikorera muri iyi ntara, bwamenyesheje Abatuye mu mujyi wa Goma, ko bagomba gutangira gushyiraho no gukora amarondo ya buri munsi.
Ni amarondo Lt Col Ndjike Kaiko, avuga ko azajya akorwa n’Abasivile bari kumwe n’Abasirikare mu kiswe “Task Force” ndetse ko mu minsi ya vuba aratangira gukorwa mu duce 18 tugize Umujyi wa Goma.
Lt Col Ndjike Kaiko, yasobanuye ko ikigamijwe ari uguhuza imbaraga z’Abasilikare n’Abaturage, mu rwego rwo gukorana nabo mu kubungabunga umutekano w’umujyi wa Goma ,uzengurutswe na M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro ishonbora kuwuhungabanya igihe icyaricyo cyose.
Yakomeje avuga ko Umujyi wa Goma, usanzwe urangwa n’Ibikorwa by’urugomo bikorwa ahanini n’Abajura bitwaje intwaro, badasiba kwiba no kwica abo bateze igico ndetse ko bimaze kuba akamenyero muri uyu mujyi.
Lt Col Njike Kaiko,akomeza avuga ko aya marondo, agiye gutangira gukorwa mu duce tugera kuri 18 tugize uyu Mujyi .
Ati:” Task Force cyangwa se amatsinda ahuza abasivile n’Abasirikare igiye gutangira gukora amarondo ya buri munsi mu duce 18 tw’umujyi wa Goma. Ibi bizadufasha gukumira Umwanzi ariwe M23 ukiri mu bice bikikije uyu mujyi. Bizagabanya kandi ibikorwa bw’ubujura bwitwaje intwaro bimaje kuba agatereranzamba aho abantu bacwa abandi bakamburwa ibyabo. “
Lt Col Ndjike Kaiko, yongeye ho ko mu gihe intambara igisirikare cya Leta FARDC gihanganyemo na M23 itararangira, Abaturage bagomba kumenya no gusobanukirwa ko basabwa kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’Umujyi wa Goma no kwurwanya ibikorwa by’urugomo n’ubujura bisa nibyawuyogoje .
Claude HATEGEKIMANA
Rwandaribune.com