Minisiteri y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , ivuga ko Umutwe wa M23 ukomeje kwitegura imirwano muri teritwari za Rutshuru na Masisi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni ibyatangajwe na Jean Pierre Bemba Minisitiri w’Ingabo za FARDC , mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 19 Gicurasi 2023 i Kinshasa mu murwa mukuru wa DR Congo ,ubwo yasobanuraga uko umutekano mu burasirazuba bw’iki gihugu wifashe muri iyi minsi M23 yatanze agahenge.
Minisitiri Jean Pierre Bemba, yabwiye Inama y’Abaminisitiri ko Icyumweru gishize cyaranzwe n’ituze mu duce twinshi two muri teritwari ya Rutshuru na Masisi , nyamara ngo Umutwe wa M23 wakomeje hagunda zawo zirimo gukaza no kongera umubare w’Abasirikare muri utwo duce.
Minisitiri Bemba, yakomeje avuga ko M23, iri kwitegura kongera kubura imirwano muri Masisi na Rutshuru ndetse ko imyiteguro igeze kure.
Ati:’’ Muri Kivu y’Amajyaruguru hashize iminsi hari agahenge ariko ntibibuza M23 gukaza ibirindiro byayo no kongera umubare w’Abasirikare benshi n’Ibikoresho by’intambara muri teritwari ya Rutshuru na Masisi.”
Nk’uko bimaze kumenyerwa ,Jean Pierre Bemba yakomeje avuga ko “ari imyiteguro y’intambara M23 iri gufashwamo n’u Rwanda, mu rwego rwo kongera kugaba ibitero ku Ngabo za Leta ya Congo FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru.”
Jean Pierre Bemba kandi, yongeyeho ko “muri izo teritwari zombi,hakibarizwa Abarwanyi benshi ba M23 ndetse ko ntaho bijyeze bajya nk’uko babivuga, ahubwo ko biyoberanyije ndetse bakaba bakomeje gucungira hafi.
Ibi ariko, ntabwo Min Jean Pierre Bemba abihuza n’Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo za EAC ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo, aho zimaze igihe zemeza ko “M23 yavuye muri ibyo bice byose ndetse ko ingabo z’uyu Muryanago, arizo zigenzura uduce twose M23 yarekuye muri teritwari ya Masisi na Rutshuru.”
K’urundi ruhande, Umutwe wa M23 binyuze mu ijwi rya Maj Willy Ngoma Umuvugizi wawo mubya gisirikare mu kiganiro aheruka kugirana na Rwandatribune.com mu ntangiriro z’iki Cyumweru, ushinja Guverinoma ya DR Congo kudashyira mu bikorwa ibyo isabwa n’imyanzuro ya Luanda na Nairobi .
Maj Willy Ngoma , yavuze ko “aho gushyira mu bikorwa iyo myanzuro , Ingabo za Leta FARDC ,zikomeje gukorana n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, Nyatura n’iyindi bagaba ibitero mu duce M23 yarekuye, bagahohotera abaturage ndetse bakaba bamaze kugira akamenyero kwiba imitungo yabo baturage irimo Inka, Intamba ,imyaka ikiri mu mirima n’ibindi .”
Yokomeje avuga ko hari tumwe muri utwo duce FARDC n’imitwe bakorana bongeye gusubiramo, yongeraho ko M23 itazakomeza kubyihanganira cyangwa kurebera.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com
Ariko se ikibazo cyo kwitegura intambara kwa M23 bitwayiki ubundi hari amahitamo ifite? Irahurururizwa SADC kandi isanzwe iteraniweho na FARDC, FDRL, Nyatura, n’indi mitwe. Noneho ngo n’u Burundi bushobora kujya muri uwo murongo wo kurwanya M23! RDC hazaba intambara kandi ikomeye kandi RDC niyo izabihomberamo.
Major ko wabyibushye cyane ni aka gahenge murimo? Preparations nyinshi aba bantu mubahashye batuze tubane kandi neza mubwiroherane no mubwubahane nk’abacongomani.
DRC leaders should respect Luanda, Nairobi and AU agreements. On top of that M23 are Congolese to keep on denying their rights is a big mistake .