Umukuru w’igihugu cya Ukraine yatangaje ko igihugu cye Uburusiya buri kugikorera amahano nk’ayo Leta zunze ubumwe z’Amerika zakoreye Ubuyapani mu mwaka wi 1945.
Ibi Perezida Volodymyr Zelensky, yabitangaje ubwo yagereranyaga isenywa n’ifatwa ry’Umujyi wa Bakhmut bikozwe n’ingabo z’u Burusiya nk’ibyabaye ku mujyi wa Hiroshima na Nagasaki mu Buyapani ubwo haterwaga ibisasu kirimbuzi mu ntambara ya kabiri y’Isi.
Bivugwa ko ibi bisasu bya kirimbuzi byahitanye abantu bari hagati ya 90.000 kugeza 140.000 muri iyi mijyi, aho bivugwa ko Hiroshima haguye abagera 60.000 naho Nagasaki hagwa abagera kuri 80.000.
Volodymyr Zelensky yabitangaje kuri uyu wa 21 Gicurasi ubwo yageraga mu Buyapani aho yitabiriye inama y’ibihugu bikize ku Isi G7.
Uyu muyobozi yatangaje ko amafoto y’Umujyi wa Hiroshima muri icyo gihugu ubwo wasenywaga n’ibisasu bya Amerika, yamwibukije uko Umujyi wa Bakhmut mu gihugu cye wasenywe n’u Burusiya.
Yagize ati “Ni bimwe neza neza, nta kintu na kimwe gihumeka cyasigaye, inyubako zose zarasenywe.”
U Burusiya buherutse gutangaza ko bwamaze kwigarurira uwo mujyi w’ingenzi mu Burasirazuba bwa Ukraine nyuma y’igihe impande zombi ziwuhanganiyemo.
Zelensky we yabihakanye, avuga ko hari ingabo za Ukraine zikiwurimo bityo ko u Burusiya butakwigamba kuwigarurira.
Umujyi wa Bakhmut wabaye isibaniro ry’imirwano
Yavuze ko yizeye ko bizarangira uwo mujyi bawigaruriye bakawuvanamo Abarusiya, nubwo atagaragaje uko bateganya kubigenza.
Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko kigihanganye n’ingabo z’u Burusiya muri Bhakmut. Ni mu gihe Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin we yashimiye ingabo ze kuba zamaze kuwigarurira.
Uyu ni umwe mu mijyi yo muri Ukraine yabaye isibaniro ry’imirwano kuva ingabo z’Uburusiya xzagera muri iki gihugu.