Umutwe wa M23, witiriwe kuba ariwo umaze iminsi uhanganye n’imitwe yitwaje intwaro ya Nyatura muri teritwari ya Masisi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu nkuru ya Rwandatribune.com ifite umutwe ugira uti: https://rwandatribune.com/drc-imitwe-yifashishwaga-na-fardc-yatangiye-gusubiranamo-aho-rwambikanye-hagati-ya-nyatura-abazungu-na-apcl/ ivuga ku mirwano yongeye kubura ku munsi wejo tariki ya 21 Werurwe 2023 guhera ku Isaha ya satatu za mu gitondo(9h00) iza guhosha ku Isaha ya sacyenda z’Umugoroba muri Localite ya Kilorirwe mu gace ka Nturo, yari ihanganishije Umutwe wa Nyatura APCLS ya Gen Jamvier Karayire na Nyatura Abazungu ya Gen Jean- Marie.
Guhangana kw’iyi mitwe, kwatunguye benshi bitewe n’uko isanzwe ifitanye umubano n’Ubushuti bwakadasohoka ndetse yose hamwe ifatanyije na FDLR ikaba imaze igihe ifasha FARDC kurwanya M23.
Ibinyamakuru byo muri DR Congo bisanzwe bibogamiye ku butegetsi bwa Kinshasa, byazindutse byandika ko ari Umutwe wa M23 uhanganye na Nyatura muri teritwari ya Masisi ,ariko by’irinda kugaragaza aho byakuye ayo amakuru bivuga ko byayahawe n’abantu batavuzwe amazina batuye ako gace.
Ibi binyamkuru, bivuga ko Abarwanyi ba M23 basakiranye n’imitwe ya Nyatura ubu yahawe akazina ka “Wazelendo” cyangwa se “Abakunda igihugu”, ubwo barimo bashaka kuva mu bwihisho bwabo mu gace ka Nturo kugirango babone uko bajya gusoresha ku muhanda Sake Goma.
Usibye ibi binyamakuru, kugeza magingo aya, Ubuyobozi bukuru bw’ingabo za FARDC muri regiyo ya 34 zikorera muri Kivu y’Amajyaruguru nti burashyira M23 mu majwi ku birebana n’iyi mirwano.
Twagerageje kuvugana na Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare kugirango agire icyo abivugaho, dusanga telefone ye igendanwa itariho kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Umutwe wa Nyatura APCLS na Nyatura Abazungu agizwe n’Abanye congo bo mu bwoko bw’Abahutu, kaba yarashinzwe na FDLR nk’uko biheruka no kugarukwaho na Col Bora wahoze mu Buyobozi bukuru mu nzego zishinzwe Ubutasi bwa FDLR.
FDLR, ikaba yarashinze iyi mitwe kugirango ibone andi maboko y’Abanye congo bo mu bwoko bw’Abahutu muri teritwari ya Rutshuru na Masisi no kwikiza Abo mu bwoko bw’Abatutsi , biturutse ku ngengibitekerezo ya Jenoside abahinze uyu mutwe bari barahunganye bava mu Rwanda mu 1994.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com