Umutwe wa M23 , wagize icyo uvuga ku bimaze iminsi bitangazwa n’Ubuyobozi bw’Ingabo za FARDC bushinjwa uyu mutwe, gutegura kongera kubura imirwano mu minsi iri imbere muri teritwari ya Masisi na Rutshuru.
Kuwa 19 Gicurasi 2023 mu nama y’Amabinisitiri muri DRC, Jean Pierre Bemba Minisitiri w’Ingabo za FARDC, yavuze ko M23 iri kongera umubare w’Abasirikare bnshi n’ibikoresho by’intambara muri teritwari ya Masisi na Rutshuru , mu rwego rwo kwitegura kugaba ibindi bitero bikomeye ku ngabo za Leta FARDC.
Ati:’’ Muri Kivu y’Amajyaruguru M23 ikomeje gukaza ibirindiro byayo no kongera umubare w’Abasirikare benshi n’Ibikoresho by’intambara muri teritwari ya Rutshuru na Masisi. Uyu mutwe ukomeje kwitegura imirwano kandi Abarwanyi bawo ntaho bagiye cyangwa ngo bave mu bice bari barigaruriye”
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com kuri uyu wambere tariki ya 22 Gicurasi 2023 turi buze kubumvisha mu kanya, Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, yatangaje ko Guverinoma ya DR Congo, ariyo iri mu myiteguro yo kubura imirwano, yarangiza ikabyegeka kuri M23.
Maj Willy Ngoma, yakomeje avuga ko FARDC iri kohereza Abasirikare benshi muri teritwari ya Masisi na Rutshuru hamwe n’ibikoresho byinshi by’intambara, bitewe n’uko ifite umugambi wo kongera gushoza intambara kuri M23.
Ati:” Twe dushaka amahoro ntabwo dushaka intambara, gusa iyo urebye amagambo Min Jean Pierre Bemba yavuze ashinja M23 ,bigaragara ko ari ukuyobya uburari ahubwo amakuru dufite nka M23 n’uko aribo bari kwitegura kutugabaho ibitero. FARDC iri kohereza abasirikare benshi n’ibikoresho bya gisirikare muri Masisi na Rutshuru bitegura kongera gutangiza intambara .”
Maj Willy Ngoma, yakomeje avuga ko Gen Maj Bitangalo Bulime Clement Komanda wa FARDC muri Operasiyo Sokola 2 amaze iminsi yandika inyandiko ,zimenyesha Abaturage n’Abasirikare kwitegura ibindi bitero bikomeye bya M23 , nyamara ngo bitandukanye n’ukuri kuko FARDC ariyo ikomeje kwitegura kugaba ibitero kuri M23.
Maj Willy Ngoma, yongeyeho ko M23 ihagaze bwuma kandi ko yiteguye guhangana n’igitero icyari cyose cy’ubushotranyi kizayigabwaho aho cyaturuka hose n’uwakigaba uwariwe wese.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com