Polisi y’u Rwanda yihanangirije abakoresha impushya mpimbano z’amahanga ibamenyesha ko ifte uburyo bwo kuzigenzura ikamenya izujuje ibya ngombwa n’izikoreshwa ari ibicupuri, ibasaba kuyoboka nabo bagakorera impushya nk’abandi.
ibi Polisi y’u Rwanda yabitangaje ubwo yatangazaga ko biyemeje kurwanya imanuka zo mu muhanda, ndetse n’ibindi byaha bikorerwa mu muhanda.
Kuva muri 2021 kugeza ubu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda rimaze gufata impushya zo gutwara ibinyabiziga zo mu mahanga ibihumbi 2,609.
Izifatwa ni iziba zimaze umwaka urenga ba nyirazo batarazihinduza nk’uko amategeko abiteganya, gusa ngo inyinshi muri zo ziba ari impimbano.
Ku kigo gishinzwe gupima ibimenyetso bya gihanga (RFL) impushya zo gutwara ibinyabiziga nazo barazipima bakamenya ko ari umwimerere cyangwa ari impimbano.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko impushya z’incurano zitemewe mu Rwanda ndetse hari n’uburyo bwo gutahura abazikoresha.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko abantu basaga 600 bahitanywe n’impanuka zo mu muhanda umwaka ushize naho abasaga ibihumbi bine barakomereka.
Abakorera uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga