Umutwe wa FDLR/FOCA, wihenuye ku yindi mitwe irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, uvuga ko ariwo mutwe nyawo wa Politiki na Gisirikare ufite imbaraga n’ubushobozi ,byo guhangana n’Ingabo z’u Rwanda RDF mu ntambara y’amasasu na FPR Inkotanyi mu ntambara ya Politiki .
Ni ibikubiye mu Itangazo uyu mutwe uheruka gushyira hanze ryashyizweho umukono na Cure Ngoma umuvugizi wawo mubya politiki kuwa 18 Gicurasi 2023 .
Muri iri tangazo Rwandatribune.com ifitiye kopi, Umutwe wa FDLR/FOCA uvuga ko ko kuva washingwa kuwa 1 Gicurasi 2001, ariwo ifite inshingano zo kurinda umutekano n’inyungu by ’impunzi z’Abanyarwanda zibarizwa ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 1994.
FDLR/FOCA, yakomeje ivuga ko hashize imyaka igera kuri 29 iri gukora aka kazi ndetse ko biyishyira ku mwanya wa mbere ,mu mwite yose yaba iyitwara gisirikare cyangwa iya Politiki ivuga ko irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ati:”Kuva umutwe wa FDLR washingwa kuwa 1 Gicurasi 2001 , ufite inshingano zo kurinda inyungu n’umutekano w’impunzi z’Abanyarwanda no guharanira ko zigaruka mu gihugu cyazo mu cyubahiro zigombwa kandi wabikoze nk’uko bikwiye. Niyo mpamvu FDLR ,dahwema gusaba Guverinoma ya FPR-INKOTANYI, kwemera ibiganiro no gusaba Imiryango mpuzamahanga kotsa igitutu iyi Guverinoma itajya ipfa kuva ku izima ,kugirango yemere ibiganiro na opozosiyo nyayo kandi ikomeye iyirwanya ariyo FDLR/FOCA.’’
Uyu mutwe, ukomeza uvuga ko ubabajwe cyane no kuba Guvrinoma y’u Rwanda, yaranze kumva ibyifuzo byawo byo kwicarana nawo bakagirana ibiganiro , wongeraho ko uzakomeza kuyotsa igitutu kugeza ibyemeye.
Ni mu gihe Guverinoma y’u Rwanda, yakunze gutangaza ko idateze kwicarana n’Umutwe washinzwe n’Abantu bagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse unafatwa nk’Umutwe w’iterabwoba ,kubera ibikorwa by’urugomo n’ibyaha byibasira inyoko muntu, umaze imyaka myinshi ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo n’ibyo wakoreye mu Rwanda mu bitero by’Abacengezi mu bihe bitandukanye kuva washingwa n’Abahoze mu Ngabo zatsinzwe( EX-FAR).
FDLR/FOCA, itangaje ibi mu gihe hari indi mitwe myinshi irimo n’iyitwaje intwaro nka RUD/URUNANA, CNRD/FLN na FPP ifite ibirindiro mu burasirazuba bwa DR Congo , nayo ikunze kumvikana ivuga ko ifite imbaraga n’umugambi wo gutera u Rwanda igakuraho Ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi.
Ni imitwe yose uko yakabaye yiyomoye kuri FDLR /FOCA mu bihe bitandukanye , bapfa ikibazo cya Kiga-Nduga ,amoko n’Amafaranga ava mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro, ubucuruzi bw’Amakara, Imbaho ,imyaka ihingwa n’andi aturuka mu gusoresha Abanye congo ku ngufu n’ubwambuzi bwitwaje intwaro.
Hari kandi indi mitwe ya Politiki utarondora, ikorera by’umuwihariko ku mugabane w’Uburayi na Amerika, idahwema kurwana intambara ya Diporomasi buri munsi igamije gusebya no guharabika u Rwanda ndetse myinshi muriyo ,ikaba ikorana bya hafi n’imitwe ifite amashami ya gisirikare nka FDLR/FOCA, RUD/URUNANA na FLN kugirango bafatanye kurwanya u Rwanda.
Gusa, iyi mitwe yose uko yakabaye, yakunze gupanga imigambi no kugerageza guhungabanya Umutakano w’u Rwanda mu bufatanya bwagiye busenyuka urusorongo , biturutse ku kazi gakomeye gakorwa n’inzego zishinzwe umutekano w’u Rwanda n’amakimbirane ya hatona hato yakunze kuranga abagize iyi mitwe.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com.