Ingabo za Leta ya Congo FADC na MONUSCO biyemeje gukora iyo bwabaga ngo bahashye imitwe y’inyeshyamba ibarizwa mu burasirazuba bwa Congo, ikomeje kubica bigacika muri aka gace.
Ibi byabereye mu nama yahuje komite ishinzwe umutekano ya MONUSCO na FARDC kuri uyu wa 23 Gicurasi, bakemeza ko bagiye gufatanya bakarandura imitwe yitwaje intwaro nk’uko byagarutsweho n’umwe mu bayobozi ba MONUSCO, Mirhanda Filho ubwo yasuraga turiya duce.
Nimugihe ingabo za Leta na MONESCO zarebeye hamwe uko zabungabunga umutekano wa baturage bakarwanya iriya mitwe yitwaje intwaro ikomeje gutwara ubuzima bw’abaturage n’ibyabo.
Mu mitwe yatunzwe agatoki harimo ADF,umutwe w’iterabwoba ukomoka muri Uganda ukaba ukorera mu bursirazuba bwa Congo, muri Kivu y’amajyaruguru.
Umuyobozi wa MONUSCO Mirhanda Filho, yasabye abaturage bo muri Ituri kwizera ibyo MONUSCO yiyemeje kandi ko bazabigeraho.
Yagize ati “Ndashaka guhumuriza abaturage bo muri Ituri nkabamenyesha ko twiyemeje kurinda umutekano wabo. Kuri ubu sinshobora kuvuga neza icyo tugiye gukora, Ariko ndashaka gusaba abaturage kutwizerako tugiye kubaha umutekano ”.
Kuri uyu munsi guverineri wungirije w’intara ya Ituri Jenerali Johnny Luboya yatangaje ko ibikorwa bya gisirikare bafatanyije na MONUSCO bagiye gutangira kurwanya imitwe yi twaje intwaro ikomeje kwica abaturage.
Jessica mukarutesi