Abagize Sosiyete Sivile zo muri teritwari ya Masisi na Rutshuru, basabye ubutegetsi bwa Kinshasa, gutangiza ibitero bikomeye ku mutwe wa M23 kugeza uvuye ku butaka bwa DR Congo.
Izi Sosiye Sivile ,zivuga ko muri iyi minsi, Umutwe wa M23 uri kongera umubare mwinshi w’Abarwanyi bawo no gukaza ibirindiro byawo muri teritwari ya Rutshuru na Masisi ,mu rwego rwo kongera kubura imirwano.
Ibi, ngo bigaragaza ko M23 ititaye ku biganiro bya Politiki bigamije gukemura amakimbirane ,ahubwo ko yiteguye gukomeza imirwano.
Aristote Kavengera umwe mu bagize sosiyete sivile ikorera mu mujyi wa Goma, yabwiye itangazamakuru ko inzira za diporomasi ,zitazigera na rimwe zirangiza ikibazo cya M23, ahubwo ko intambara aricyo gisubizo cyonyine kizatuma yirukanwe ku butaka bwa DR Congo.
Ati:”Ntabwo inzira ya Diporomasi izigera na rimwe itanga isubizo ku kibazo cya M23. Intambara nicyo gisubizo cyonyine kandi gikwiye. Gvuverinoma igomba gutegura igisirikare cya FARDC no kucyongerera ubushobozi , kugirango gitangize ibitero bikomeye ku mutwe wa M23 kugeza utsinzwe burundu.”
Mu kiganiro aheruka kugirana na Rwandatribune.com kuwa 22 Gcurasi 2023, Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, yavuze ko guverinoma ya DR Congo, iri guhimbira M23 ibinyoma biyishinja kwitegura kongera kugaba ibitero kur ngabo za FARDC .
Maj Willy Ngoma, yakomeje avuga ko ari urwitwazo rwa guverinoma ya DR Congo ,bitwe n’uko ifite umugambi wo kongera gushoza intambara kuri M23.
Yongeyeho ko muri iyi minsi, FARDC iri kohereza abandi basirikare benshi muri Teritwari ya Masisi na Rutshuru ndetse ko hari tumwe mu duce M23 yarekuye, FARDC n’imitwe yitwaje intwaro bakorana bari gusubiramo ibintu yemeza ko bihabanye n’imyanzuro ya Luanda na Nairobi.
Ibi , ngo bishobora gutuma imirwano yongera kubura, ngo kuko M23 itazakomeza kurebera no kwihanganira ibyo bikorwa ndetse ko yiteguye kwiranaho igihe cyose yagabwaho ibitero.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com