Abantu 12 nibo bamaze kugwa mu mirwano ihanganishije inyeshyamba za FDLR zihanganye n’ingabo za Leta FARDC bapfuye amakara.
Imirwano ikomeye irikubera mu gace ka Mutaho kari muri 15km ujya mu mujyi wa Goma, ni muri teritwari ya Nyiragongo, muri Kivu y’Amajyaruguru, isoko y’amakuru ya Rwandatribune ivuga ko kurasana kwatangiye mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa kane.
Ababyiboneye n’amaso bavuga ko habaye gushwana hagati y’abasikikare ba Leta n’abarwanyi ba FDLR bapfuye amakara. Yatwitswe n’abarwanyi ba FDLR, nyuma ingabo za Leta zikayaruza akiri mw’itanura zikayapakira mu modoka zishaka kujya kuyagurisha mu mujyi wa Goma,aho amakara abona umugabo agasiba undi.
Abatangabuhamya bavuga ko imirwano yahereye ubwo kurasana biratangira, umwe mu bakozi b’imiryango itabara imbabare Croux Rouge utashatse ko amazina ye atangazwa mu kiganiro cyihariye yagiranye na Rwandatribune yavuze ko imirwano yahoshoroye mu masaha ya saa cyenda bakaba bamaze kubarura imirambo y’abarwanyi 8 ba FDLR biciwe muri iyo mirwano, mu gihe ingabo za leta FARDC bamaze kubarura bane, abandi 10 bakaba bakomeretse.
Ubwo twandikaga iyi nkuru hari andi makuru yavugaga hari ibiganiro bitangijwe n,abacancuro b’Abarusiya hagati ya FDLR na FARDC ,twashatse kumenya icyo uruhande rw’ingabo za Leta zibuvugaho duhamagara Lt.Col Ndjike Kaiko Umuvugizi wa Operasiyo Zokola II ntiyabasha kutwitaba.
Mwizerwa Ally