Umutwe wa Al-Shabab, wigambye igitero cyahitanye abasirikare ba Uganda 137 no gushimuta abandi benshi, nyuma yo kugaba igitero ku birindiro byabo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Ku wa 26 Gicurasi 2023.
Bivugwa ko Abasirikare ba Uganda bishwe n’uyu mutwe , ari abari baroherejwe mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bwo kugarura amahoro muri Somalia ATMIS.
Al Shabaab mu itangazo yasohoye, yavuze ko yabiciye mu gitero yagabye ku birindiro byabo biri mu karere ka Bula Marer ho muri Lower Shabelle.
Igisirikare cya Uganda cyo, cyagaragaje ugushidikanya kuri aya makuru , gusa cyemera ko hari ingabo zacyo zahasize ubuzima , nyamara ngo kiracyaigenzura niba koko ari Al-Shabab yagabye iki gitero.
Umuvugizi wa UPDF, Brig Felix Kulayigye, yabwiye The Nation ko kiriya gitero cyagabwe n’inyeshyamba zo mu mahanga.
Ku kijyanye n’ibyo Al-Shabab yigambye,Brig Kulayigye yagize ati: Turacyagenzura neza ariya makuru dufatanyije na ATMIS, mbere yo gusohora itangazo.
Alshsabaab, yavuzeko uretse abasirikare yishe ngo hari n’abandi yafashe bugwate nk’infugwa y’intambara ariko yirinda gutangaza umubare wabo.
Jessica Mukarutesi