Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yeruye ishinja inyeshyamba za M23 gutegura igitero ku mujyi wa Goma usanzwe ari n’ikicaro cy’intara ya Kivu y’amajyaruguru.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 26 Gicurasi 2023 ubwo umuvugizi wa guverinoma Augustin Kibassa yabitangazaga mu nama y’aba Minisitiri idasanzweyabereye i Kinshasa, ubwo yemezaga ko izi nyeshyamba ziri gutegura, ibitero simusiga ku mujyi wa Goma.
Uyu muvugizi yashinje izi nyeshyamba avuga ko ziri gutegura ibi bitero kubufatanye n’ingabo z’u Rwanda RDF,bityo yemeza ko ingabo zabo zigomba kuryamira amajanja, ndetse nazo zigategura ibitero bikomeye kuri izo nyeshyamba no kubazitera inkunga bose..
Muri iyi nama, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu nawe yatangaje ko inyeshyamba bagiye kuzirwanya bivuye inyuma kandi bakazitsisura burundu. Aha yabigarutseho yemeza ko M23 n’abayishyigikiye bagomba kubamenesha, ndetse avuga ko n’izindi nyeshyamba zigomba kureberaho.
Aba ba Minisitiri bari gutangaza ibi mu gihe umukuru w’igihugu nawe yasezeranye n’abanye congo baba mu Bushinwa ko bagomba kwirukana abasirikare bose badashoboye, yemeza ko bananiwe kurwanya M23.
Mugihe uyu mujyi wagabwaho igitero icyo aricyo cyose abaturage batagira ingano baba bari mu kaga, dore ko uyu mujyi ubarizwa mo abarenga za ibihumbi za mirongo bawukoreramo abandi bakaba bawutuyemo.