Sosiyete Sivile ikorera muri teritwari ya Nyirangongo, yatangaje ko igisirikare cy’u Rwanda RDF kiteguye koherereza M23 inkunga ikomeye ,harimo n’abasirikare ba RDF , bashobora kwambuka umupaka bakinjira ku butaka bwa DR Congo isaha iyariyo yose.
Ejo kuwa 26 Gicurasi 2023, Mambo Kwaya umuyobozi wa Sosiyete Sivile ya Nyiragongo ihana imbibi n’u Rwanda, yatangaje ko guhera kuwa 25 Gucurasi 2023 ku isaha ya Sakumi n’imwe z’igitondo(5h00) mu karere ka Rubavu hafi y’isoko rya Ryabizige agace kegeranye na DR Congo , hari umubare munini w’Abasirikare b’u Rwanda biteguye kwinjira muri teritwari ya Nyiragongo biyoberanyije.
Iyi Sosiyete Sivile, ivuga ko yamenye amakuru y’uko aba basirikare, biteguye guhabwa amabwiriza yo kwinjira ku butaka bwa DR Congo, kugirango bajye gutera ingabo mu bitugu umutwe wa M23, bivugwa ko uri kwitegura kongera kubura imirwano.
Ni ubutumwa Ubuyobozi Sosiye Sivile ya Nyiragongo yahaye Guverinoma ya DRC n’igisirikare cya FARDC ibasaba kuba maso, mu gihe Minisitiri w’Intebe Sama Lukonde ari mu burasirazuba bwa DR Congo gusuzuma uko ikibazo cy’Umutekano muri aka gace kifashe no gusura abagizweho ingaruka n’ibiza mu karere ka Kalehe ho muri Kivu y’Amajyepfo.
Iyi sosiyete Sivile ariko, ntiremeza niba aba basirikare ba RDF ivuga , baba bambutse umupaka gusa igaragaza ko bari hafi y’imbibi zitandukanya ibihugu byombi .
K’urundi ruhande ariko, hari abasanga impuruza yatanzwe na Sosiyete Sivile ya Nyiragongo, bisa nko kwikanga baringa, kuko igihe cyso ku mbibi z’ u Rwanda na DR Congo, hahora abasirikare barinze imipaka yaba k’uruhande rw’u Rwanda nurwa DR Congo.
Umutwe wa M23 ,wakunze gushinja Sosiyete sivile zo muri DR Congo, kuba zarahindutse ibikoresho by’Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekede mu rwego rwo kuwuhimbira ibinyoma , kuwusebya no kuwangisha Abanye congo.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com
Ngo abasirikare b’u Rwanda benshi , barundanye ku mupaka !! Abasirikare b’u Rwanda se baracyari kuri urwo rwego rwo kuba bagiye gukora igitendo ukababona ngo bari kwitegura kenyegi ? Ibyo ni ibya FARDC abasirikare ba RDF utarabamenya arababarirwa ! Kirumbo ngo ari kwitegura kubatera harya !! HHHHH
Muvandimwe MIKE ibyo uvuze ni ukuri nti bazi ibyo bakina nabyo.nikenshikirombo avuze ko agiye gutera urwanda agakuraho KAGAME si ibanga abivuga k umugaragaro ikindi arimo guhuriza hamwe imitwe y interahamwe n ibigarasha kugirango batere u Rwanda @URWANDA RURATERA NTIRUTERWA@nonese bavandimwe bange ubu RDF igiyeyo mwa yigaya? ubuse dutegereze ibyo twagezeho baze babidusenyereho?imihanda inganda amahoteri amashanyarazi amazu meza twiyubakiye abagore twirongoreye abana bacu twibyariye ibyo byose bizarimbagurika igihugu cyacu gihinduke amatongo?hejuru y umugingo ngo ni kirombo udashaka gukemura ibibazo by abene gihugu biwe sha ibyo Kagame yatugejejeho ntawabisenya ndeba
Muvandimwe mike ibyo uvuze ni ukuri
Kirombo numwana Muri polotic ye arashukwa nabyabisaza byo kubwamumbutu ngo arashaka gukuraho his Excellency Paul Kagame hhhhh ndamukomeje rwose ahubwo arashaka kuduha impamvu twinjiramo neza noneho Bose babibona