Depite Peter Mwangachuchu uri mu rubanza ashinjwamo gukorana n’Umutwe wa M23, kuri ubu hiyongeyeho ikindi cyaha cyo gukorana ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro n’u Rwanda .
Ni ibirego Depite Mwangachuchu, yongeye kugerekwaho mu rubanze rwe rwasubukuwe kuwa gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 26 Gicurasi 2023 ruri kubera u rukiko rukuru rw Gisirkare rwa Ndolo mu mujyi wa Kinshasa.
Muri uru rubanza. Ubushinjacyaha bukuru bw’igisirikare cya FARDC , bwavuze ko usibye kuba yarakornaga nUmutwe wa M23, Depite Mwangachuchu , yari anafitanye amasezerano yo gukorana ubucucuruzi bw’amabuye y’agaciro n’u Rwanda , acukurwa mu binombe bya Rubaya ho muri Teritwari ya Masisi.
Ubushinjacyaha bwa gisirikare, bwakomeje buvuga ko bimwe mu byasanzwe kwa Depite Mwangachuchu, harimo n’impapuro zigaragaza amasezerano yari afitanye n’u Rwanda arebana n’ubucuruzi bw’Amabuye y’agaciro.
Ati:” Biratangaje cyane kubona Umudepite mu Nteko Nshingamategeko ya DR Congo, agirana amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro n’igihugu nk’u Rwanda dufitanye amasinde.’’
Ubu bushinjacyaha, bwanavuze ko Depite Mwangchuchu ari Umunye congo kavukire ariko ufite roho ya Kinyarwanda ngo kuko yakoranaga na Sosiyete z’imari zo mu Rwanda.
Ati:”Mu kugenzura dosiye y’urubanza rwawe, Urukiko rugomba gushishoza neza. n’ubwo uri Umunye kavukire, ikigaraga n’uko roho yawe ari Inyarwanda nsa. Ni gute ucukura amabuye y’agaciro muri DR Congo ariko ugahitamo gakorana na sosiyete z’Abanyarwanda kugirango arizo ziyakorera igenagaciro ”
Ubushinjacyaha bwa Girikare muri DR Congo, bwongeyeho ko bwatangajwe no gusanga igiceri cy’ijana y’Amanyarwanda(100FRW )mu nzu ya Depite Mwangachuchu, mu gihe nta n’urumiya rw’amafaranga y’Amanye congo bahasanze.
Bwakomeje buvuga ko Depite Mwangachuchu, afite Business i Kigali mu Rwanda zirimo inyubako z’Ubucuruzi zitavuzwe amazina ariko zanditswe ku mugore we Omebera Mwangachuchu n’izindi fagitire z’amahoteri yararagamo ari mu Rwanda zasanzwe mu rugo rwe .
Ikindi ,n’uko Ubushinjacyaha bwa gisirikre muri DR Congo, bwanavuze ko bushingiye ku makuru y’urwego rw’ubutasi muri DR Congo(ANR), bwasanze Depite Mwangachuchu afitanye umubano n’imikoranire bya hafi ndetse byihariye n’Abayobozi b’u Rwanda .
Aha ngo niho bahera bavuga ko Depite Mwangachuchu, aho guhagararira inyungu za DR Congo, yari umwe mu bagize diyasipora Nyarwanda ihagarariye inyungu zarwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abamwunganira mu mategeko, bahakana ibi birego byose, bakavuga ko azira ibibazo bishingiye kuri Politiki bityo ko yagakwiye guhita arekurwa, mu mu gihe Depite mwangachuchu ubwe, avuga ko ari akagambane yakorewe na bamwe mu bategetsi ba DR Congo bagamije kumunya imitungo ye ndetse akazira kuba arin Umunye congo wo mju bwoko bw’Abatutsi batorohewe muri ibi bihe .
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com
Uyu musaza ibye byarangiye rwose ashatse yaraga ibintu bye kuko ikigamijwe kiragaragara! Nukumuvana ku isi kandi mbona byegereje! Gusa amaraso ye bazayabazwa cyane Tshisekedi.