Inyeshyamba zo mu mutwe wa Mai Mai Biloze Bishambuke na Red Tabara zikorana byahafi n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zagabye igitero mu gace ka Minembwe, gihitana Abantu babiri, abandi batandatu barakomereka.
Ibi byabaye ahagana mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa 31 Gicurasi 2023, niho inyeshyamba zikorana bya hafi na Leta ya Congo, zagabye igitero mu gace ka Rutigita ho mu majy’Epfo ya Komine Minembwe. iki gitero kikaba cyahitanye abaturage babiri bari baragiye Inka.
Iki gitero cyari kiyobowe n’abafatanya bikorwa b’ingabo za Leta FARDC aribo Mai-Mai Biloze Bishambuke na Red Tabara. Cyagabwe ku baturage bari baheruka gutahuka bajya i Rutigita muri Minembwe. Abantu bishwe ni babiri aribo Pasteur Budederi na Kimeme Antoine, naho abandi 6 barakomereka. Si ibi gusa kuko Inka ibihumbi n’ibihumbi zasahuwe.
Ibi bibaye mu gihe hari hamaze iminsi itarimike mu Minembwe hari agahenge k’amahoro.
Gusa hari hamaze iminsi havugwa amakuru ko inyeshyamba za Mai Mai ziri mu myiteguro yo kugaba ibitero muri Minembwe. Iki gitero cyagabwe ahantu hari haragiriwe inka mu gace ka Rutigita.
Umuyobozi wa Mahoro Peace Association (MPA), Adel Kibasumba, yamaganye ubu bugizi bwanabi akoresheje urubuga rwe rwa Twitter aho yagize ati: “Twamaganye igitero cyahitanye abantu babiri , kigakomeretsa abandi batandatu”
Byemejwe ko muri iki gitero hanyazwe Inka zitarabasha kumenyekana umubare nkuko umwe mu baturage ba Minembwe yabibwiye Rwandatribune.com.
Inka za Banyamulenge zimaze kunyagwa na Mai Mai ifatanije na Red Tabara, zibarirwa mu bihumbi byinshi. Mu minsi ishize, umutwe wa Red Tabara na Mai Mai bari baheruka Kandi kunyaga izindi Inka ahitwa Mugahwela.